skol
fortebet

Gasabo: Umugabo yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye

Yanditswe: Thursday 13, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwaga Niyonshuti Anicet wo mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo wari mu kigero cy’imyaka 29 y’amavuko yasanzwe mu mugozi yapfuye aho bikekwa ko yiyahuye.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wari ufite umugore umwe n’umwana uri mu kigero k’imyaka 5 yatunguranye ubwo yasangwaga mu mugozi yiyahuye.

Umwe mu baturage yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko umubyeyi w’uyu mugabo yamuhamagaye akimara kubona yimanitse amubwira ko nimugoroba yari mu rugo rwe n’abandi bantu.

Ati “Amaze gutuza namubajije igihe aherukanira n’umwana we ambwira ko na nijoro bari kumwe kandi nta kindi kibazo bari bafitanye.Yambwiye ko nimugoroba yataramiye iwe n’abandi ahava atashye kandi nta kibazo afite.Sinabashije kumubaza abo bari kumwe.

Undi muturage yagize ati “Yabanaga n’abantu bose neza gusa yagiranaga amakimbirane n’umugore we.”

Amakuru avuga ko uyu mugabo yiyahuye mu ijoro ryo kuwa Kabiri ariko byamenyekanye saa sita z’amanywa zishyira saa saba.

Umuturage umwe yagize ati “Nabimenye saa sita n’igice ariko nasanze byarangiye ari mu mugozi.Iyo urebye ubona ko ari umuntu wiyahuye nijoro.”

Ndayambaje Ezechiel ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Gasanze uri gukora nk’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari w’umusigire,yavuze ko batamenye impamvu uyu mugabo yiyahuye.

Ati “Ikigaragaza ko yiyahuye nuko amanitse mu mugozi ariko ntabwo twamenya ngo icyabimuteye n’iki cyane ko n’abantu bagerageje kuvugana batuye hafi babimenye mu gitondo saa saba.Twabwo turamenye impamvu yiyahuye,niba yiyahuye koko.Uwatabaje akanatanga amakuru ni nyina ariko ntituramara kuvugana cyane ko umuntu wahuye n’ibibazo nk’ibyo kumugeraho ntibyoroshye.”

Dr.Nkurangira Thierry umuvugizi wa RIB w’umusigire yavuze ko ayo makuru bayamenye ati “Ayo makuru twayamenye saa sita n’igice. umugabo witwa Niyonshuti Anicet yiyahuye yimanitse mu mugozi.Abagenzacyaha bacu bihutiye kuhagera,umurambo we ugiye kujyanwa muri laboratwari.Dupime kugira ngo icyamwishe kigaragare.

Abaturage baho yari atuye I Gasanze bavuga ko yari amaze igihe afitanye amakimbirane n’umugore we,batari bakibana.Bavuze ko bakeka ko byari byaramunaniye kubyakira.Ibyo n’iby’abaturage bavuga turakomeza dukore iperereza ku cyamwishe cyangwa icyamuteye kwiyahura."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa