skol
fortebet

Gasabo: Umugabo yishe umugore babyaranye ngo yamwanduje SIDA

Yanditswe: Friday 09, Feb 2018

Sponsored Ad

Umugabo w’ imyaka 27 wo mu karere ka Gasabo, I Gasogi mu kagari ka Rudashya, Umurenge wa Ndera, mu Mujyi wa Kigali yishe umugore bigeze kubana nk’ umugore n’ umugabo banafitanye umwana avuga ko yamuhoye ko yamwanduje SIDA
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda SSP Emmanuel yatangarije UMURYANGO ko Munyaneza Innocent utuye mu murenge wa Nyarugunga yatawe muri yombi nyuma yo kwica Mukeshimana Rebecca.
Yagize ati “Umugabo witwa Munyaneza uri mu kigero cy’ imyaka 27 twahawe amakuru ko yishe umugore witwa (...)

Sponsored Ad

Umugabo w’ imyaka 27 wo mu karere ka Gasabo, I Gasogi mu kagari ka Rudashya, Umurenge wa Ndera, mu Mujyi wa Kigali yishe umugore bigeze kubana nk’ umugore n’ umugabo banafitanye umwana avuga ko yamuhoye ko yamwanduje SIDA

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda SSP Emmanuel yatangarije UMURYANGO ko Munyaneza Innocent utuye mu murenge wa Nyarugunga yatawe muri yombi nyuma yo kwica Mukeshimana Rebecca.

Yagize ati “Umugabo witwa Munyaneza uri mu kigero cy’ imyaka 27 twahawe amakuru ko yishe umugore witwa Mukeshimana Rebecca wari mu kigero cy’ imyaka 25 hafi 26. Amakuru tugitohoza ni uko baba bari bafitanye ibibazo.”

Mukeshimana yari umukozi wo mu rugo I Gasogi. Nyuma yo gutandukana na Munyaneza yahise ajya gukora akazi ko mu rugo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mutarama 2018 ahagana mu saa tanu z’ amanywa nibwo Munyaneza yasanze Mukeshimana baterana amagambo ahita amutera icyuma.

Hari amakuru avuga ko uyu Mukeshimana yabanaga n’ ubwandu bikaba ari nabyo byatumye Munyaneza amwica.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, Iyamuremye Francois yatangaje ko Munyaneza yemereye ubuyobozi bw’ umurenge ko yishe Mukeshimana akavuga ko yamuhoye ko yamwanduje SIDA.

SSP Hitayezu yatangarije UMURYANGO ko amakuru y’ uko Nyakwigendera yari arwaye SIDA polisi yayabwiye gusa ngo amakuru nk’ aya yemezwa na muganga.

Ibitekerezo

  • nibyagaciro abanyabyaha nkabo bagumba gukatirwa urwaburundu ndets. nundu wese akareberaho.

    nibyagaciro abanyabyaha nkabo bagumba gukatirwa urwaburundu ndets. nundu wese akareberaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa