skol
fortebet

Gasabo: Umugore yafatanywe udupfunyika 2 598 tw’urumogi

Yanditswe: Thursday 26, Jul 2018

Sponsored Ad

Ku wa Kabiri tariki ya 24 Nyakanga uyu mwaka aho umugore witwa Nyiramana w’imyaka 25 yinjije urumogi mu rugo iwe mu kagali ka Nyamabuye, mu murenge wa Gatsata ,akarere ka Gasabo abaturage babimenye babimenyesha Polisi.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu arashima abakomeje kugaragaza imikoranire myiza na Polisi ku buryo amakuru bayihera ku gihe atuma ikumira ibyinshi mu byaha, ikanafata ababikora.

SSP Hitayezu avuga ko nyuma y’aho baherewe amakuru n’abo baturage bagiye mu rugo rwa Nyiramana basaka inzu yose no hanze yayo bararubura; basaka no mu baturanyi bararubura;baza kurusanga mu mwobo mugufi uri mu bwogero utwikirijwe amatafari.

Yagize ati,"Twakurikiranye aho hantu homotse amatafari dusanga munsi yayo batwikirijeho ibati, hubatsemo akantu kameze nk’akumba gafite nka santimetero 60 z’ubugari na metero 5 z’ubujyakuzimu dusangamo anvelope za kaki zigera kuri esheshatu zuzuyemo urwo rumogi (udupfunyika 2 598)."

SSP Hitayezu yavuze ko Polisi imaze gufata uyu mugore yamushyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, hamwe n’urwo rumogi yafatanywe.

Nyina wa Nyiramana witwa Tuyisenge Françoise na we afungiye mu karere ka Rubavu aho akurikiranweho icyaha cyo gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge nyuma yo gufatirwa muri aka karere arufite.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali arakangurira abatuye n’abagenda Umujyi wa Kigali kwirinda kwishora mu biyobyabwenge; yibutsa ko amayeri yose ababikora bakoresha Polisi iyazi; kandi ko ntaho bazayicikira; ababyinjiza mu gihugu, ababicuruza, ababinywa n’ababikoresha abagira inama yo kubicikaho.

Yashimye abatanze amakuru yatumye uyu mugore afatanwa urumogi; aboneraho gusaba abatuye Umujyi wa Kigali kwirinda ibyaha byose.

Ibikorwa nk’ibi byo gufata ibiyobyabwenge byanabereye kandi mu karere ka Nyagatare aho Polisi yafashe abitwa Tuyisenge Etienne w’imyaka 20 na Niyirora Egide w’imyaka 21 bafite ibiro 5 by’urumogi ; bakaba barafatiwe mu kagari ka Rwimiyaga, mu murenge wa Rwimiyaga bari mu modoka itwarwamo abagenzi mu buryo bwa rusange yavaga Matimba ijya Ryabega.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa