skol
fortebet

Gatsata: Abanyerondo barakekwaho gutwika uruganda rw’inkweto

Yanditswe: Thursday 07, Jun 2018

Sponsored Ad

Uruganda rwo mu murenge wa Gatsata akarere ka Gasabo rwafashwe n’ inkongi y’ umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 07 Kamena 2018 abanyerondo akaba aribo bashyirwa mu majwi kuba nyirabayazana w’ iyo nkongi.

Sponsored Ad

Abaturage baganiriye bavuze ko uru ruganda rwahiye mu ijoro ryakeye bavuga ko abanyerondo aribo babigizemo uruhare mu gushya k’uru ruganda, barimo kuka inzuki ngo bahakure ubuki.

Umwe yagize ati, “Uruganda rwahiye n’ubu ruracyashya bari kuzimya ubundi abanyerondo ngo nibo barutwitse bari guhakura ubuki.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsata, Faustin Ntiyamira yatangarije Makuruki ko amakuru y’ uko uru ruganda rwahiye yayamenye gusa yirinda kwemeza ibyo abaturage bavugaga ko ari abanyerondo barutwitse kuko ngo yari akiri kubikurikirana.

Yagize ati “Nibyo koko uruganda rwahiye, nibwo nkihagera turi gukurikirana ngo tumenye icyateye iyi nkongi, naho ibyo kuba ari abanyerondo barutwitse bari guhakura ubuki byo ntiturabimenya neza turaza kubabwira.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa