skol
fortebet

Gatsibo: RIB yafunze umugabo ukekwaho kwica umuntu akamushyingura mu rugo rwe

Yanditswe: Friday 09, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwafunze Bakundinka Jean Nepomuscene ukekwaho kwica Ntawuhigimana Diogene tariki ya 26/07/ 2016 akamushyira mu mufuka akamutaba mu mwobo mu rugo iwe mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kageyo, Akagari ka Nyagisozi , Umudugudu w’Agatare.

Sponsored Ad

Ikomeza ivuga ko Ukekwa afungiwe kuri RIB Post Gatsibo mu gihe akorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB iributsa umuntu wese wica umuntu akabihisha yibwira ko bitazamenyekana ko igihe kizagera agatahurwa kandi akabihanirwa.

Ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane n’abayobozi b’inzego z’ibanze bafatanyije n’ab’umutekano nyuma yaho bakoreye ubugenzuzi ku makuru yari yatanzwe n’uwo mwana bagasanga koko mu mbuga y’uwo mugabo hashyinguye umurambo w’umugabo wacuruzaga inka muri aka gasantere waburiwe irengero mu myaka ine ishize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kageyo, Niyoyita Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko kugira ngo ibi bimenyekane,byatewe n’umwana wa Bakundinka.

Ati “Ni ubwicanyi bwabaye kera ni uko amakuru yamenyekanye uyu munsi , ni umuntu wacuruzaga inka aza kubura muri Kamena 2016 yahamagawe n’abantu batamenyekanye bamubwira gusohokana amafaranga yose afite bakajya kumurangira imari kuva ubwo ntiyongera kugaragara.”

Muri iyi minsi rero nibwo hamenyekanye amakuru y’umuntu wabigizemo uruhare arakurikiranwa aranabyemera anatugaragariza aho yamushyinguye.”

Yakomeje avuga ko bahageze bagashakisha uwo mubiri bakaza kuwubona mu mbuga aho yari yarawushyinguye.

Niyoyita yavuze ko uwo mwana w’umusore watanze amakuru yabitewe n’amakimbirane yari yagiranye na se agahitamo kumuvamo akavuga ubwicanyi yakoze mu myaka ine ishize.

Mu butumwa yahaye abaturage yabasabye kudahishira uwakoze icyaha ahubwo ko abashishikariza kubivuga uwagikoze akabiryozwa.

Abaturage bakanguriwe kujya batangira amakuru ku gihe kuko inzego z’umutekano ziteguye kubafasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa