skol
fortebet

Gatsibo: Umubyeyi w’ abana 8 amaze ibyumweru 3 arara mu kizu cyasambuwe n’ umuyaga

Yanditswe: Wednesday 28, Feb 2018

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa MUREBWAYIRE Vestine wo mu karere ka Gatsibo aravuga ko amaze ibyumweru bitatu ararana n’ abana be n’ amatungo mu kizu cyasambuwe n’ umuyaga mu byumweru bitatu bishize, avuga ko ubuyobozi bw’ inzego zibanze zimusiragiza ngo ngenda ejo turazeba"
Uyu mubyeyi w’ imyaka 54 y’ amavuko atuye mu mudugudu wa Kinteko, akagari ka Nyamirama , Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.
Murebwayire ati: "Inzu yange yagurutse ku itariki 6 z’ukwa Kabiri,nari nayubakiwe na FARG, none ubuyobozi (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa MUREBWAYIRE Vestine wo mu karere ka Gatsibo aravuga ko amaze ibyumweru bitatu ararana n’ abana be n’ amatungo mu kizu cyasambuwe n’ umuyaga mu byumweru bitatu bishize, avuga ko ubuyobozi bw’ inzego zibanze zimusiragiza ngo ngenda ejo turazeba"

Uyu mubyeyi w’ imyaka 54 y’ amavuko atuye mu mudugudu wa Kinteko, akagari ka Nyamirama , Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.

Murebwayire ati: "Inzu yange yagurutse ku itariki 6 z’ukwa Kabiri,nari nayubakiwe na FARG, none ubuyobozi ndabugeramo bukambwira ngo jyenda ejo tuzareba, nkategereza nkaheba, ubwo nyiraramo uko iri nta bati riyisakaye heju. Niho ndara n’amatungo yange. Nta mugabo mfite nibanira n’abana bange 8 na nge wa cyenda. Ni nko hanze."

Habimana Jean Paul,umunyamabanga Nshingwabikorwa W’akagali Ka Nyamirama avuga ko uyu mubyeyi bamukumbikishirije ku muturanyi, ariko Uwitwa NKURANGA Jean Marie Vianney wagombaga kumucumbikira we avuga ko atabikoze kubera ko aho yagombaga ku mucumbikira yashyizemo abandi.

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Gitoki YANKURIJE Vestine yabwiye umunyamakuru wa Rwanda Daily news ko bagiye gukora ibishoboka byose bakamushakira aho kuba mu gihe cya vuba.

Yagize ati "Ntabwo twari tuzi ko iyo nzu ayiraramo, kuko abandi baturage bacumbikiwe ariko Vestina kubera ikibazo cy’amatungo yari afite ntiyashoboye kuba ku muturanyi wagombaga kumucumbikira we akajya arara muri iyo nzu ariko nk’ubuyobozi bw’umurenge ntabwo twari tubizi. Aho tubimenyeye rero nk’ uko twashakiye abandi aho kuba nawe tugiye kumushakira aho kuba ntiyongere kurara muri iriya nzu umuyaga yatwaye."

MUREBWAYIRE Vestine

Ibitekerezo

  • Yooo,ndebera nyine !amafaranga atakazwa muri miss yagiye yubakira nkaba batishoboye koko Mana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa