skol
startimes

Gatsibo:Yakuyemo inda yari igiye kuvuka umwana amuta mu musarane

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 February 2021 Yasuwe: 3153

Umukobwa w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo yatawe muri yombi nyuma yo gukuramo inda y’amezi icyenda yaburaga iminsi mike ngo ivuke, umwana akamuta mu musarane.


Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare ahagana saa Cyenda z’amanywa mu Mudugudu wa Gashure mu Kagari ka Kibare mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo.

Umwe mu baturage bakuye umurambo w’uyu mwana mu musarane yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mukobwa yari amaze iminsi agaragaza ibimenyetso by’uko atwite ababyeyi be n’abaturanyi babimubaza akabyamaganira kure avuga ko ari umubyibuho usanzwe.

Yavuze ko ejo ubwo nyina w’uyu mukobwa yari avuye guhinga aribwo yasanzwe uyu mukobwa yakuyemo inda, abona amaraso menshi cyane mu nzu ni ko guhuruza abaturanyi.

Ati “Twaraje tumwotsa igitutu atubwira ko yamutaye mu musarane, tujyamo tumukuramo dusanga yapfuye, yari umwana mwiza cyane munini ku buryo twese twamubonye agahinda karatwica.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibare, Nsanzubukire Abel, yabwiye IGIHE ko koko uyu mukobwa yatawe muri yombi ndetse anashyikirizwa RIB kugira ngo akomeze akorerwe dosiye nyuma yo gukuramo inda y’umwana wendaga kuvuka.

Yagize ati “Ababyeyi be n’abaturanyi ni bo bamufashe nyuma yo kubona ko inda yari afite isa n’iyavuyemo, basanga umwana yamutaye mu musarani. Ubuyobozi bw’umudugudu n’abaturage bahise bamujyana ku murenge hamwe n’uwo mwana we wari wapfuye, urebye umwana yamukuyemo yenda kuvuka kuko amezi icyenda yari yageze.”

Gitifu yakomeje avuga ko mu myaka ine amaze muri aka kagari aribwo bwa mbere habereye amahano nk’aya ngo bikaba bibabaje cyane, yavuze ko uyu mukobwa wakuyemo inda yari umuntu uhora acecetse cyane ku buryo utamenyaga icyo atekereje.

Ati “Kuri ubu hari gukurikiranwa umuntu ushobora kuba yaramugiriye inama yo gukuramo iyi nda yendaga kuvuka, harakekwa umugabo baturanye usanzwe ufite umugore n’abana, uyu anakekwaho kuba ariwe wamuteye iyi nda.”

Gitifu Nsanzubukire yavuze ko nyuma yaho habereye aya mahano bagiye kurushaho kwegera abaturage bakabagira inama yo kwegera abana babo b’abakobwa hakabaho kubaganiriza ku bijyanye no kubarinda inda zitateganyijwe ngo n’abo bibayeho hakabaho kubyakira ntibihekure.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Gashyantare 2021, abaturage ni bwo bashyinguye uyu mwana mu gihe umukobwa wakuyemo inda afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagihanga kugira ngo akomeze akurikiranwe.

Inkuru ya IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Musanze: Yasinze bituma yica abantu 2 barimo umwana akoresheje...

Umugabo wari wasinze wo mu Murenge wa Gako mu Karere ka Musanze yateye...
2 March 2021 Yasuwe: 3353 0

Polisi yafashe abantu 37 bishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 barimo...

Polisi yerekanye abasore n’inkumi 37 bafashwe barenze ku mabwiriza yo...
1 March 2021 Yasuwe: 3930 0

Gatsibo:Barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakora ubukwe

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi uherereye mu Karere ka Gatsibo bufatanyije...
28 February 2021 Yasuwe: 5620 0

Kamonyi: Umwarimu yafunzwe akekwaho gusambanya abana 2 b’abakobwa...

Umwarimu wo mu Karere ka Kamonyi w’imyaka 39 wigisha mu Kigo cy’Amashuri cya...
27 February 2021 Yasuwe: 4868 0

Havumbuwe inyandiko igaragaza umugambi wo “gutoroka” wa Rusesabagina

Televiziyo y’Abanya-Qatar, Al Jazeera, kuri uyu wa Gatanu yatambukije inkuru...
27 February 2021 Yasuwe: 8046 0

Ruhango: Umugabo yasambanyije umugore ku gahato nyuma yo kumutema akanatema...

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021, Ubushinjacyaha ku rwego...
23 February 2021 Yasuwe: 5145 0