skol
fortebet

Gen. Ibingira yasimbuwe ku buyobozi bw’ Inkeragutabara azisize ku murongo

Yanditswe: Tuesday 20, Nov 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Republika akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga yagize Maj Gen Aloys Muganga umugaba w’agateganyo w’Inkeragutabara, Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2018.

Sponsored Ad

Maj. Gen. Muganga asimbuye General Fred Ibingira wari uyoboye uwo mutwe guhera mu 2010.

General Ibingira azibukwa nk’umwe mu bagize uruhare mu kugarura ikinyabupfura n’isura nziza y’Inkeragutabara zigizwe n’abahoze ari abasirikare ariko bakaza gusezererwa. Inkeragutabara zubaka amazu menshi mu gihugu kandi aho zikoze hose usanga abaturage bashima imikorere yazo.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Maj General Aloys Muganga yazamuwe mu ntera avanwa ku ipeti rya Brigadier General agirwa Major General, bamwe mu bazamuriwe rimwe kuri iri peti ubu bakaba baranahawe imyanya mu buyobozi bw’ingabo z’igihugu, abo bakaba barimo na Minisitiri mushya w’Ingabo, Maj General Albert Murasira.

Iteka rya Perezida rigena imiterere n’inshingano zihariye bya buri kiciro mu bigize ingabo z’u Rwanda rivuga ko Inkeragutabara zigizwe n’abanyarwanda binjira muri uwo mutwe ku bushake bujuje ibiteganywa n’iri teka, n’abandi batoranywa mu bahoze mu ngabo bujuje n’ibiteganywa n’iri teka.

Mu gihe cy’intambara, cy’ibyago bigwiririye igihugu, kubera impamvu z’amahugurwa cyangwa mu bindi bihe byose bibaye ngombwa, abagize Inkeragutabara bashobora guhamagarirwa kujya mu mitwe ikora akazi ka gisirikare ku buryo buhoraho cyangwa bagategekwa n’abategetsi babifitiye ububasha gukora indi mirimo.

Inkeragutabara zishobora guhamagarwa zose hamwe cyangwa zimwe muri zo. Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo niwe ubifitiye ububasha.

Iri teka rivuga ko mu buzima bwabo bwa buri munsi, abagize Inkeragutabara bemerewe nta zindi mbogamizi gukora imirimo ya gisivile iyo ariyo yose bihitiyemo hubahirijwe ibiteganywa n’amategeko.

Gen Ibingira yari umuyobozi w’Inkeragutabara kuva mu 2010

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa