skol
fortebet

Gen. Kabarebe na Gen. Patrick bagiranye ibiganiro n’intumwa ya Loni

Yanditswe: Thursday 07, Dec 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kane tariki ya 07 Ukuboza 2017 Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu gihugu cya Santarafurika, Bwana Parfait Onanga Anyanga aherekejwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, Gen Balla Keita k bagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba ku cyicaro gikuru cy’Ingabo, Kimihurura.
Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Parfait Onanga Anyanga (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kane tariki ya 07 Ukuboza 2017 Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu gihugu cya Santarafurika, Bwana Parfait Onanga Anyanga aherekejwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, Gen Balla Keita k bagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba ku cyicaro gikuru cy’Ingabo, Kimihurura.

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Parfait Onanga Anyanga yatangaje ko icyari kigamijwe muri uru ruzinduko ari ugushimira U Rwanda ku ruhare rugira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Santarafurika, anavuga ko baboneyeho no kuganira ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubu butumwa.

Ati “ Ubu ni bwo bwa mbere nsuye U Rwanda ndi kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za za Loni muri Santarafurika kuva aho U Rwanda rutangiye kugira uruhare rukomeye mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika”.

Yakomeje agira ati “ Byari ngombwa rero ko tuza kuganira na Minisitiri w’Ingabo hamwe n’Umugaba w’Ingabo z’U Rwanda ku ngingo zitandukanye mu bikorwa dufatanya byo kubungabunga amahoro. Icya mbere kibanze twashimiye cyane Guverinoma y’U Rwanda yaduhaye ingabo z’intangarugero mu butumwa bw’amahoro kandi tubashimira uburyo bakora akazi kabo mu buryo bwa kinyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru mu mirimo yose bashinzwe, icyo nicyo cy’ingenzi cyatugenzaga”.

Umuvugizi w’Ingabo z’U Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango yavuze ko muri iyi nama aba bayobozi ku mpande zombi baganiriye uburyo umutekano uhagaze mu gihugu cya Santarafurika muri iki gihe. Ndetse baganiriye no ku biganiro bikomeje ku mpande zombi ku busabe bwa Loni bw’uko U Rwanda rwakongera umubare w’abasirikare rufite muri Santarafurika.

Umuvugizi w’Ingabo z’U Rwanda yanavuze ko Minisitiri w’Ingabo hamwe n’Umugaba Mukuru bashimiye abayoboye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika k’ uruzinduko bagiriye mu Rwanda no ku mikoranire myiza iri hagati ya LONI, MINUSCA n’U Rwanda.

Ku munsi w’ejo tariki ya 08 Ukuboza 2017 Intumwa idasanzwe y’Umunyambanga wa Loni muri Santarafurika hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika bazitabira Inama ya 45 yo ku rwego rw’Abaminisitiri ya Komite Ngishwanama ya Loni ku bibazo by’umutekano muri Santarafurika. Inama izatangira ejo muri Serena Hoteli i Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa