skol
fortebet

Gicumbi: 60 bazindukiye ku karere mu gisa n’ imyigaragambyo basaba kwishyurizwa

Yanditswe: Tuesday 21, Nov 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2017, abaturage biganjemo abo mu karere ka Gicumbi bavuga ko bakoreye rwiyemezamirimo bubaka ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga bazindukiye ku biro by’ akarere ka Gicumbi basaba ubuyobozi bw’ aka karere kubishyiriza.
Ubwo Radio flash yagera ku karere ka Gicumbi yasanze aba baturage bicaye ku biro by’ akarere ka Gicumbi abandi baryamye.
Kuri aba baturage intero n’ imwe ni uko batari buve ku biro by’ aka karere kugeza babonye umuyobozi w’ (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2017, abaturage biganjemo abo mu karere ka Gicumbi bavuga ko bakoreye rwiyemezamirimo bubaka ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga bazindukiye ku biro by’ akarere ka Gicumbi basaba ubuyobozi bw’ aka karere kubishyiriza.

Ubwo Radio flash yagera ku karere ka Gicumbi yasanze aba baturage bicaye ku biro by’ akarere ka Gicumbi abandi baryamye.

Kuri aba baturage intero n’ imwe ni uko batari buve ku biro by’ aka karere kugeza babonye umuyobozi w’ akarere ka Gicumbi akaba itariki ntarengwa bazaba bishyuriweho.
Bavuga ko kuba baratinze kwishyurwa byabagizeho ingaruka zirimo kuba abana babo batarabashyije gukora ibizamini bisoza umwaka wa 2017 kubera kubura amafaranga y’ ishuri, kuba batarashoboye kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’ ibindi.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Hari Abantu twikopesheje amadeni, baratwishyuza ntitubone icyo tubishyura n’ ikibazo cy’ ubukene byaduteye”

Yakomeje agira ati “Twaje twizeye ko nitubona meya hari ikintu ari budufashe, wenda akaduha igihe, aramutse aduhaye nk’ igihe runaka twamvumva nk’ ukuri tugataha”

Muri aba baturage bavuga ko nibatabona meya wa Gicumbi bashobora no kurara ku biro by’ aka karere harimo abaturutse mu tundi turere bafite impugenge ko gutinda kwishyurwa bizabateranya n’ abo bashakanye bikanabasenyera ingo.

Umugabo uvuga ko akomoka I Cyangungu yagize ati “Abana bamwe ntabwo bakoze ibizami, nk’ ubushize hari abo bafashe barabafunga kubera kudatanga mituweli, baranakubitwa, izo ni ingaruka zikomeye. Iwanjye ni I Cyangugu, umugore wenda yumva ko nazanye abandi bagore abana ntibakirya, mbega abana bagiye kurwara bwaki urumva ko ari ibibazo”

Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bw’ akarere bwababwiye ko umukozi w’ akarere yabegereye akababwira ko abakozi bashinzwe gutanga amafaranga mu karere bafunze.

Abakozi barenga 100 nibo bishyuza rwiyemezamirimo wubakishije ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga miliyoni zirenga 10 z’ amafaranga y’ u Rwanda gusa abagiye ku karere ni 60 muri bo.

Mu minsi ishize abakozi bagera ku munani bo mu karere ka Gicumbi batawe muri yombi bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta.

Aba baturage baribaza niba akarere nikaba katarabona abandi bayobozi batazahemba.

Iyi nkuru turacyayikurikirana….

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa