skol
fortebet

Gicumbi: Hafatiwe imodoka yari ipakiwemo ibiyobyabwenge bitandukanye

Yanditswe: Thursday 16, Mar 2017

Sponsored Ad

Mu karere ka Gicumbi, hafatiwe imodoka yari yuzuyemo ibiyobyabwenge n’izindi nzoga zitemewe zitandukanye ku itariki ya 15 Werurwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko iyo modoka ifite nimero RAB 150B yo mu bwoko bwa Toyota Carina, yafatiwemo amapaki arenga ibihumbi bitatu y’inzoga zitemewe na kanyanga. Hafashwe amakarito 3,480 ya chief warage, amakarito 480 ya kick warage, n’amakarito 240 ya Real Gin. Byose byafatiwe mu (...)

Sponsored Ad

Mu karere ka Gicumbi, hafatiwe imodoka yari yuzuyemo ibiyobyabwenge n’izindi nzoga zitemewe zitandukanye ku itariki ya 15 Werurwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko iyo modoka ifite nimero RAB 150B yo mu bwoko bwa Toyota Carina, yafatiwemo amapaki arenga ibihumbi bitatu y’inzoga zitemewe na kanyanga. Hafashwe amakarito 3,480 ya chief warage, amakarito 480 ya kick warage, n’amakarito 240 ya Real Gin. Byose byafatiwe mu kagari ka Rwankonjo, umurenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi.

IP Gasasira yagize ati:” dusanzwe dukora ibikorwa bitandukanye n’imikwabu hirya no hino mu baturage ndetse tukanashyiraho za bariyeri rimwe na rimwe; tugamije kurwanya ibyaha no gufata abanyabyaha cyangwa se gufata ibiyobyabwenge.

Ibi bikorwa byose ariko byunganirwa ndetse bigenda neza iyo dufite amakuru twahawe n’abaturage. Biriya biyobyabwenge rero byafashwe biturutse ku muturage watanze amakuru kuri Polisi bityo bituma igikorwa cyo kubifata kigenda neza.

N’ubwo uwari ubitwaye mu modoka (umushoferi) yahise atoroka, IP Gasasira yavuze ko babashije kumenya nyirabyo ndetse na nyir’imodoka yari ibitwaye.

Yagize ati:” turimo gukorana n’abandi bafatanyabikorwa bacu bo muri aka karere ka Gicumbi mu gucunga umutekano kugirango, aho yaba yihishe hose afatwe kandi ashyikirizwe ubutabera”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yashimiye umuturage watanze amakuru watumye ibyo biyobyabwenge bifatwa, ngo kuko n’ubundi asanzwe ari mu itsinda ry’abaturage bishyiriyeho ubwabo ryo gukumira no kurwanya kanyanga mu murenge wa Cyumba.

IP Gasasira yakomeje avuga ko muri iki gihe bongereye ubukangurambaga ndetse n’ibikorwa bigamije kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge mu turere twa Burera na Gicumbi kubera imiterere yatwo. Ni nabyo bituma kandi hari umubare munini w’abafashwe babicuruza cyangwa babikwirakwiza nk’uko yakomeje abitangaza.

Hari abaturage bo muri buri murenge yo mu turere twavuzwe hejuru, biyemeje gushyiraho amatsinda yo kurwanya kanyanga kugira ngo bafatanye na Polisi y’u Rwanda kuyirwanya no kuyica burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa