skol
fortebet

Gicumbi: Inkuba yishe umunyeshuri wazituraga ihene, n’ umugore warekaga amazi

Yanditswe: Tuesday 06, Mar 2018

Sponsored Ad

Inkuba yakubise abantu bane mu karere ka Gicumbi babiri barimo umugore warekaga amazi n’ umusore wazituraga ihene mu mbuga y’ iwabo bahita bapfa. Ushinzwe Ibiza mu karere arasaba abaturage kwirinda kujya hanze mu mvura.
Ku gicamunsi cyo Cyumweru tariki ya 04 Werurwe 2018 ni bwo mu mirenge ya Rukomo na Nyamiyaga y’akarere ka Gicumbi imvura yagwaga inkuba ikubita abantu bane babiri muri bo bahita bapfa.
Abapfuye ni umugore witwa Euphrasie wari utuye mu kagali ka Mabare n’umusore witwa (...)

Sponsored Ad

Inkuba yakubise abantu bane mu karere ka Gicumbi babiri barimo umugore warekaga amazi n’ umusore wazituraga ihene mu mbuga y’ iwabo bahita bapfa. Ushinzwe Ibiza mu karere arasaba abaturage kwirinda kujya hanze mu mvura.

Ku gicamunsi cyo Cyumweru tariki ya 04 Werurwe 2018 ni bwo mu mirenge ya Rukomo na Nyamiyaga y’akarere ka Gicumbi imvura yagwaga inkuba ikubita abantu bane babiri muri bo bahita bapfa.

Abapfuye ni umugore witwa Euphrasie wari utuye mu kagali ka Mabare n’umusore witwa Umvirimana Vincent uri mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko wo mu kagari ka Munyinya wigaga mu mwaka wa kabiri ku rwunge rw’amashuri rwa Munyinya nk’uko abari mu muhango wo gushyingura Umwirimana babitangarije TV na Radio1.

Umwe mu bari mu kiriyo yavuze ko uyu musore inkuba yamukubise ikamwota mu gatuza bakamujyana kwamuga, abaganga bagasanga yamaze gushyiramo umwuka.

Ati “Yari arimo kuzitura ihene mu mvura, hakubise inkuba imwotsa mu gatuza agwa hasi, umuturanyi wari uje kugama niwe wamubonye bamujyana kwa muganga basanga yamaze gushiramo umwuka”

Mu murenge wa Nyamiyaga naho inkuba yakubise abana babiri ku bw’amahirwe ntibapfa ahubwo bagwa igihumure, kuri ubu bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga kuko ngo yabokeje ku mubiri.
Kagina Emmanuel umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imicungire y’ibiza yihanganishije imiryango yabuze abayo anavuga ko bagiye gufata mu mugongo abagize ibyago mu buryo bw’amikoro.

Muri aka karere hari n’inka ebyiri na zo ziherutse gukubitwa n’inkuba zirapfa.

Mu murenge wa Rukomo inkuba yaherukaga kwica umuntu mu mwaka wa 2015 aho yamukubitiye mu kagari ka Cyuru ko muri uyu murenge . Gusa ubuyobozi bw’aka karere busaba abaturage muri rusange gukurikiza inama bagirwa mu rwego rwo kugabanya ibyago byo gukubitwa n’inkuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa