skol
fortebet

Gicumbi: Umumotari waziritse umwana kuri moto yatawe muri yombi

Yanditswe: Monday 21, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruravuga ko rufunze umugabo wo mu Karere ka Gicumbi washyize umwana ku ngoyi akamuzirika kuri moto.

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ngendonziza Gilbert w’imyaka 43 usanzwe akora akazi k’ubumotariniwe ushinjwa iki cyaha,ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rutare mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rikomeje.

Uyu mugabo yafashe umwana w’imyaka 10 amuzirika kuri moto ye, amuzengurutsa muri Santere ya Nkoto mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi inshuro zisaga 3”

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, yatangarije IGIHE ko uyu mugabo yatawe muri yombi akurikiranyweho iyicarubozo.

Ati “Sitasiyo ya RIB ya Rutare mu Karere ka Gicumbi yamufashe imukurikiranyeho icyaha cy’iyicarubozo. Yagaragaye mu gasanteri ka Nkoto yaziritse umwana w’imyaka icumi witwa Dusingizimana.”

Ibi byaha akurikiranyweho bigize icyaha cy’iyicarubozo gihanishwa ingingo 113 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Muri iryo tegeko, ingingo ya 112 isobanura ko iyicarubozo ari “igikorwa icyo ari cyo cyose gitera uburibwe cyangwa ububabare haba ku mubiri cyangwa ku bwenge, gikorewe umuntu ku bushake hagamijwe kumushakaho amakuru cyangwa kuyashaka ku wundi muntu cyangwa ukwemera icyaha, kumuryoza igikorwa yakoze cyangwa cyakozwe n’undi muntu cyangwa akekwaho kuba yarakoze, cyangwa kumukangisha cyangwa kumuhatira we ubwe cyangwa undi muntu, cyangwa kubera impamvu iyo ariyo yose ishingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose.”

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’iyicarubozo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25), nk’uko bigaragara mu ngingo ya 113 y’iri tegeko.

Iyo ngingo iteganya kandi ko, “iyo iyicarubozo riteye urikorewe indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma atagira icyo yikorera, kubuza burundu umwanya w’umubiri gukora, gutakaza igice cy’umubiri gikomeye, urupfu cyangwa rikozwe n’umuntu ukora umurimo wa Leta mu mirimo ashinzwe, igihano kiba igifungo cya burundu.”

Ntibiramenyekana niba uyu mwana waziritswe amaboko inyuma ku mugongo agahambirwa kuri moto hari ubumuga byamuteye. Yahise ajyanwa kwa muganga nk’uko byatangajwe na Polisi y’Igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa