skol
fortebet

Gicumbi: Umwarimu aravugwaho gusambanya umukobwa yigisha yitwaje kureba aho imbwa yamurumye

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

Mu karere ka Gicumbi kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba hafungiye umwarimu wigishaga ku rwunge rw’amashuri rwa Byumba Inyange ukekwaho gusambanya umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko yigishaga.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuri rwa Byumba Inyange,ishuri riherereye rwagati mu mujyi wa Gicumbi bwavuze ko umwana w’ umukobwa uyu mwarimu yasambanyije yiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza.

Nyirabahire Esperence ni umuyobozi w’iri shuri avuga ko byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 16 Nzeri 2018 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo hari abanyeshuri barimo basubiramo amasomo yabo ya ICT muri week end.

Yagize ati “Mwarimu yashatse kureba aho umwana yarumwe n’imbwa ku itako maze umwana yanga ko ahareba ashatse kuhareba ku ngufu umwana ararira bitangira ubwo”.

Gusa uyu muyobozi w’ishuri avuga ko uyu mwarimu wari umaze imyaka itanu ahigisha nta myitwarire nk’iyi akekwaho yamugaragaraho,akanahumuriza abanyeshuri yigishaga ko mu gihe hagikorwa iperereza hari no gushakwa undi mwarimu kugira ngo abanyeshuri bakomeze amasomo.

Mu gushaka kumenya icyo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rubivugaho twahamagaye kuri telefone ngendanwa umuvugizi warwo yirinda kugira icyo abivugako.

Mu gihe uyu mwarimu yahamwa n’iki cyaha akekwaho yahanishwa igifungo cy’imyaka 25 cyangwa icya burundu bitewe n’uburemere bw’icyaha nk’uko ingingo y’192 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibivuga.

TV1

Ibitekerezo

  • Ubugenzacyaha bukore akazi kabwo nahamwa nicyaha abihanirwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa