skol
fortebet

Gicumbi: Yatemye umuvandimwe we ukuboko nyuma yo kumufata ari kumusambanyiriza umugore

Yanditswe: Sunday 10, Jan 2021

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 26 y’amavuko wo mu karere ka Gicumbi yatemye mukuru we w’imyaka 46, nyuma yo kumufatira mu ishyamba amusambanyiriza umugore.

Sponsored Ad

Byabaye tariki 6 Mutarama 2021 mu karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Bwisige, Akagari ka Gihuke mu Mudugudu wa Nyakagera.

Uwo mugabo ubwo yamenyaga ko umugore we ari kumwe na mukuru we, yarabakurikiranye abasanga mu ishyamba barimo gusambana, ahita atema mukuru we ukuboko no mu mugongo aramukomeretsa cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix, yemeje iby’aya makuru, avuga ko uwahohotewe ari kwa muganga mu gihe uwakoze icyaka ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

Yagize ati " Iryo hohoterwa ry’umugabo watemye mukuru we amuziza ko yamusambanyirije umugore ryarabaye, kugeza ubu uwo batemye ari mu Bitaro aho arimo kuvurwa ibikomere, uwamutemye yashyikirijwe RIB, kugira ngo akorerwe dosiye, hakorwa n’irindi perereza"

Meya Ndayambaje yihanangirije abaturage abasaba kutihanira mu gihe bagiranye ibibazo by’amakimbirane, ahubwo avuga ko bakwiye kubishyikiriza inzego bireba zikabafasha kubikemura.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa