skol
fortebet

Gisagara: Coaster yari itwaye abakwe yarenze umuhanda

Yanditswe: Monday 19, Nov 2018

Sponsored Ad

Imodoka ya Toyota Coaster yari itwaye abari bavuye i Kigali mu bukwe mu masaha y’urukerera rwo mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru yakoreye impanuka mu murenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara umwe ahita apfa abandi benshi barakomereka.

Sponsored Ad

Iyi modoka ya kompanyi itwara abantu ya Alpha, yakoze impanuka mu masaha ya saa cyenda z’urukerera rw’ijoro ryo kuri iki Cyumweru. Iyi modoka yibirinduye igeze mu kagari ka Mugombwa ko muri uyu murenge wa Mugombwa mu gihe abari bagiye mu bukwe bendaga kugera iwabo kuko bari bagiye mu murenge wa Muganza wo muri aka karere.

SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe naho abandi bagakomereka bakajyanwa kwa muganga.

Uyu muvugizi avuga ko icyateye impanuka kitaramenyekana kuko umushoferi yahise anatoroka ubu akaba agishakishwa ngo iperereza rikomeze, gusa bitewe n’amasaha impanuka yabereye hakaba hakekwa ko yatewe n’umunaniro ukabije w’umushoferi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa