skol
fortebet

Gisagara: Umugabo yatemye umugore we aramwica amuziza kumwima amafaranga yo kunywera

Yanditswe: Thursday 09, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Nkurabanga Laurent uri mu kigero cy’imyaka imyaka 48 yishe uwo bashakanye witwa Domitria Ntabuzaza uri mu kigero k’imyaka 55 y’amavuko, amuziza ko yanze kumuha amafaranga 200 FRW ngo ajye kunywa inzoga.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yishe uwo bashakanye mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Nyakanga, ahagana saa 20h00 z’ijoro mu Kagari ka Saga mu Murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara.

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko mu gitondo cyo kuwa Gatatu uyu mugabo yatse Frw 200 yo kujya kunywa inzoga,umugore we amubwira ko ntayo afite undi ahita afata umwanzuro wo kumwivugana.Abaturage bahise bamufata akimara kumutema.

Aba bantu bari bamaze igihe babana nk’umugabo n’umugore ariko batarashyingiranwa mu Mategeko.

Urupfu rw’uyu mugore nk’uko abaturanyi babivuga, ngo bakeka ko rwatewe n’amakimbirane bari bamaze iminsi bafitanye.

Munyanziza uyobora Umudugudu wa Nyakagezi (aho ukekwaho icyaha yari atuye mbere yo kwinjira nyakwigendera), avuga ko bariya bantu bari bamaze imyaka 3 babana nk’umugabo n’umugore.

Avuga ko bamenye amakuru ko amaze kwica umugore bihuta bajya gutabara basanga yamaze kumutema.

Munyanziza yabwiye UMUSEKE ati ”Bari bamaze iminsi basa nk’abafitanye ibibazo, yamutegeye mu nzira ahita amutema akoresheje umuhoro twahageze dusanga amaze kumwica ariko twamufashe tumushyikiriza Ubuyobozi.”

Nyakwigendera nta mwana n’umwe yari afitanye n’uyu wamwishe nubwo bari bamaranye imyaka itatu babana, kuko ngo uyu mugabo yinjiye uyu mugore atakibyara kuko ‘yacuze imbyaro’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Muganza, Nkunda Alexis avuga ko aya makuru bayamenye ko uyu mugabo winjiye umugore yamutemye, intandaro ari amafaranga y’imbuto z’umuceri z’umugore. Umugabo ngo yarazigurishije amuhisha amafaranga yazikuyemo.

Nkunda ati ”Ku wa mbere bari bagiranye amakimbirane ubwo umugore yasabye umugabo kumugurishiriza imbuto z’umuceri, ariko umugabo amaze kuzigurisha amuhisha amafaranga, amaze kumenya ko yazigurishije amafaranga 2000 baza guserera, umugabo nyuma amutegera mu nzira aramutema.”

Nkunda avuga ko yamutegeye mu nzira amutema ukuboko n’ijosi ahungira mu nzu yari hafi aho, ni ho yahise agwa azize ibikomere.

Si ubwa mbere uyu mugabo ngo akoze ibyaha byo gutemana, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi nabwo yafunzwe azira gutema umuntu aramukomeretsa bikabije ndetse ngo na nyuma ya Jenoside yafungiwe gukubita no gukomeretsa.

Kugeza ubu uyu wakoze ibi yamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ndetse n’umurambo wa Nyakwigendera ugiye kujyanwa kwa muganga ngo ukorerwa isuzuma.

Source: UMUSEKE

Ibitekerezo

  • Family Violence iteye ubwoba ku isi hose.Raporo y’Umuryango w’Abibubumbye yerekana ko muli Mexico hicwa abagore 10 buri munsi.Muli Africa y’epfo,buri masaha atatu hicwa umugore.Imibare ya National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) yerekana ko muli 2019,mu Rwanda habaye “Gatanya” zigera kuli 8941,biciye mu nkiko (Divorces).Mu bintu bituma bashwana,ubusambanyi buza imbere.Abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Muli France,abagore 30% bavuga ko baciye inyuma Abagabo babo. Tuge twibuka ko Imana ishaka ko “Umugore n’Umugabo baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2:24 havuga..Bagomba gukundana,kwihanganirana,ntibacane inyuma,etc…Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga.Niwo muti wonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa