skol
fortebet

Gisagara : Umumotari yafatanywe urumogi ibiro 5

Yanditswe: Sunday 27, Aug 2017

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu karere ka Gisagara, ku itariki ya 26 Kanama, ahagana mu saa tatu z’ijoro, yafashe umugabo witwa Niringiyimana Reverien w’imyaka 52 y’amavuko , ukekwaho gucuruza urumogi rungana n’ibiro 5.
Nkuko bitangazwa na Polisi muri aka karere, ngo uyu mugabo wafatiwe mu kagari ka Nyerazi ,umurenge wa Gishubi, ubwo yatabwaga muri yombi akaba yari yari arutwaye mu gakapu imbere ye kuri moto asanzwe akoresha mu bumotari ava mu nzira zo ku mupaka; akaba nta muntu wundi yari ahetse. (...)

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu karere ka Gisagara, ku itariki ya 26 Kanama, ahagana mu saa tatu z’ijoro, yafashe umugabo witwa Niringiyimana Reverien w’imyaka 52 y’amavuko , ukekwaho gucuruza urumogi rungana n’ibiro 5.

Nkuko bitangazwa na Polisi muri aka karere, ngo uyu mugabo wafatiwe mu kagari ka Nyerazi ,umurenge wa Gishubi, ubwo yatabwaga muri yombi akaba yari yari arutwaye mu gakapu imbere ye kuri moto asanzwe akoresha mu bumotari ava mu nzira zo ku mupaka; akaba nta muntu wundi yari ahetse.

Polisi itangaza ko, mbere yuko ifata uyu mugabo, yari yahawe amakuru n’abaturage, bityo nayo imutegera mu nzira yaturukagamo iramuhagarika, nibwo basangaga agite ibiro 8.

Kuri ubu, Niringiyimana afungiye by’agateganyo kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndora, mugihe iperereza rikomeje kugirango hamenyekane inkomoko yarwo n’ibindi byose bikeneweho amakuru; no kugirango ashyikirizwe ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo , Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yagize ati,"Hari ibintu byinshi abantu bashobora gucuruza no kunywa byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka ku buzima".

Yakomeje agira ati,"Abantu bakwiye rero kureka kunywa,gucuruza no gukwirakwiza urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge kandi bagatanga amakuru ku babikora kugirango bafatwe".

IP Kayigi yasobanuye ko urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge , bitera uwabinyweye gukora ibyaha , birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abana b’abakobwa kungufu, ubujura, kuko baba bataye ubwenge.

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye hafatwa ibi biyobyabwenge ndetse akangurira abandi kurangwa n’uyu muco mwiza wo kwanga no kurwanya ibyaha.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, igika cyayo cya 2, iteganya ko, Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Igika cya kabiri, cyo kigaragaragaza ko ,Ibikorwa bivugwa mu gikacya 2 cy‟iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa