skol
fortebet

Gisagara: Umusore yishe umugabo wa nyina amuhoye gushaka kumwambura ibihumbi 12 FRW

Yanditswe: Saturday 16, May 2020

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 20 witwa wo mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo wa nyina akoresheje isuka.
Uwo musore w’imyaka 20 y’amavuko yari asanzwe abana na nyina witwa Mukantabana Athanasie hamwe n’umugabo we witwa Niyotwagira Bosco mu Mudugudu wa Curusi mu Kagari ka Cyiri.
Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi, ahagana saa kumi n’imwe,Hakorimana Jean Damascene yarwanye (...)

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 20 witwa wo mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo wa nyina akoresheje isuka.

Uwo musore w’imyaka 20 y’amavuko yari asanzwe abana na nyina witwa Mukantabana Athanasie hamwe n’umugabo we witwa Niyotwagira Bosco mu Mudugudu wa Curusi mu Kagari ka Cyiri.

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi, ahagana saa kumi n’imwe,Hakorimana Jean Damascene yarwanye n’uyu mugabo wa nyina bapfuye amafaranga ibihumbi 12 yakoreye mu kurinda umuceri akanga ko uyu muryango nyina yashatse uyakoresha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikonko, Murenzi Augustin yatangarije UKWEZI dukesha iyi nkuru ko muri uko kurwana umugabo wa nyina w’uyu mwana Niyotwagira Jean Bosco w’imyaka 56 y’amavuko yafashe isuka ashaka kuyikubita uyu mwana, umwana amurusha imbaraga arayimwaka ayimukubita mu gihorihori ahita apfa.

Murenzi avuga ko ikigaragara ari uko uyu musore atashakaga kuba muri uyu muryango kuko yigeze no kuwuvamo ajya kuba kwa nyirarume.

Yagize ati “Imbarutso ni uko hari amafaranga yari yarakoreye mu kurinda inyoni mu muceri, hanyuma yanga ko amafaranga yakoreye akoreshwa n’umuryango, abyanze rero barakimbirana batangira kurwana”.

Amakuru avuga ko uyu mugabo atigeze yemera kwakira uwo mwana ariko n’uwo mwana na we ngo yasuzuguraga umugabo wa nyina,bagahora bashwana.

Mukantabana Athanasie w’imyaka 44 y’amavuko niwe nyina w’uyu musore, yari yaramubyaye mbere hanyuma ajya gushaka kwa Niyotwagira amujyanye.

Murenzi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kuko abyara ingaruka mbi abibutsa ko abafitanye ikibazo bakwiye kwiyambaza ubuyobozi bukagikemura hakiri kare.

Biteganyijwe ko umurambo wa Niyotwagira ushingurwa none tariki 16 nyuma yo gukorerwa isuzuma kuko bikiba wahise ujyanwa ku Bitaro bya Gakoma, umusore ukurikiranyweho kumwica afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gikonko.

Niyotwagira w’imyaka 56 y’amavuko yabanaga na Mukantabana Athanasie mu buryo bwemewe n’amategeko kuko bari barasezeranye.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko uwo musore nyina yamubyaye mbere yuko ashakana na Niyotwagira.

Ibitekerezo

  • Mumuhugure ntazongere

    Mujye muhugura abantu babanye nabi n’ababyeyi babo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa