skol
fortebet

Gitega/ Nyarugenge: Habonetse gerenade 3 mu ishashi

Yanditswe: Saturday 23, Jun 2018

Sponsored Ad

Abaturage b’ Umurenge wa Gitega babonye gerenade eshatu zishaje ubwo basanaga inzu yagushijwe n’ ibiza mu kwezi gushize.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Kamena 2018, saa sita z’ amanywa nibwo Nizeyimana Theonetse wacukuraga umusingi wo kubakaho ubwiherero yakubise ipiki abona ibintu atazi akeka ko ari gerenade ahita ahamagara abashinzwe umutekano.

Yagize ati “Twari turimo kubaka iriya fondasiyo nkubise ipiki ndimo gucukura uriya musingi mbona hazamutsemo biriya bintu bitatu.”


Nizeyimana Theoneste

Nizeyimana yatangarije UMURYANGO ko hari umuntu wigeze kumwereka gerenade kera ngo nicyo cyatumye akeka ko arizo.

Nyiri iyi nzu irimo gusanwa, abayede n’ abafundi bahise bahamagara inzego z’ umutekano. Ushinzwe umutekano n’ isuku wahise agera aho izi gerenade zabonetse yemeje ko ari gerenade.

Izi gerenade zabonetse mu murenge wa Gitega , akagari k’ Akabahizi, Umudugudu wa Mpazi, munsi gato y’ umusigiti wo mu Cyahafi mu mujyi wa Kigali

Abaturage babonye izi gerenade bashimye Imana bavuga ko Nizeyimana ari umurame kuko zashoboraga kumuhitana.

Nyir’ inzu atekereza ko izi gerenade zaba zarahasizwe n’ umuntu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi kuko aho bazibonye zari ziri mu ishashi kandi zitabye kandi ubona ko zishaje kuburyo zaba ari iza kera.

Ushinzwe umutekano wahageze mbere yasabye abaturage kwirinda kuhegera mu gihe bategereje ko polisi y’ u Rwanda. Abasirikare n’ abapolisi bageze aho izi gerenade zabonetse barazitwara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa