skol
fortebet

Guverineri Mufulukye yatangije ku mugaragaro Irondo ry’Umwuga mu karere ka Kirehe

Yanditswe: Thursday 28, Jun 2018

Sponsored Ad

Gverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufulukye, ku wa kabiri tariki 26 Kamena uyu mwaka yatangije ku mugaragaro Irondo ry’Umwuga mu karere ka Kirehe;

Sponsored Ad

Umuhango nyirizina wo kuritangiza ukaba warabereye mu murenge wa Kigarama ahahuriye abakora iyi mirimo barenga 300 bakorera mu mirenge ya Kigina na Kigarama.

Uyu muhango witabiriwe n’Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira

Mu karere ka Kirehe hari abakora Irondo ry’Umwuga 2 944 bahuguwe mu bijyanye n’izi nshingano zo kubungabunga umutekano nk’uko bigenda ahandi. Mu gutangiza iri Rondo ry’Umwuga, abarikora bahawe Impuzankano ibaranga; banahabwa ibindi bikoresho bazifashisha mu kazi.

Guverineri Mufulukye yabashimiye uruhare bagira mu kubungabunga umutekano; abasaba kuba Inyangamugayo no guhesha isura nziza umwuga wabo.

Yababwiye ati,"Mwirinde imyitwarire n’ibikorwa byose byabatesha agaciro, bikanatesha agaciro umwuga wanyu nk’ubusinzi, gusaba cyangwa kwakira ruswa, n’ibindi byose byatuma mudakora akazi kanyu neza. Mukwiriye kandi kurangwa n’imikorere myiza kugira ngo Abagenerwabikorwa banyu; bakaba n’Abafatanyabikorwa banyu b’ibanze, ni ukuvuga; Abaturage, babagirire icyizere; bityo mukomeze kugira uruhare mu kubungabunga umutekano."

Umuyobozi w’iyi Ntara yakomoje ku kamaro ko gutanga no guhanahana amakuru ku gihe agira ati, "Nyuma yo kubona no gusesengura amakuru muhawe yerekeye ikintu mubona ko gishobora guhungabanya umutekano; mugomba kuyasangiza inzego bireba kugira ngo zifatanye kugikumira."

Mu butumwa ACP Rangira yagejeje ku bemerewe ku mugaragaro gukora irondo ry’umwuga, yababwiye ati," Igihe mufashe umunyacyaha cyangwa uwo mugikekaho, mugomba kwirinda kumuhutaza, mukamushyikiriza inzego zibishinzwe; kandi mujye mugisha inama aho mubona ari ngombwa kugira ngo musohoze inshingano zanyu neza."

Yagize ati, "Mwari musanzwe mugira uruhare mu kubungabunga umutekano; ariko guhera ubu mugiye kujya mubikora neza biruseho kubera ko noneho mubigize umwuga ufite amabwiriza awugenga; mukaba kandi mwarabihuguwemo."

ACP Rangira yabasabye gukomeza gukorana neza n’inzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze hagamijwe ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha aho batuye; kandi abasaba gukora neza amarondo kugira ngo barwanye, kandi bakumire ubujura, ikwirakwiza n’itundwa ry’ibiyobyabwenge, n’ibindi byaha.

Abakora Irondo ry’Umwuga mu karere ka Kirehe bagaragarije Abayobozi bari aho imbogamizi bahura na zo mu kazi; babasezeranya ubufasha mu kuzishakira ibisubizo birambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa