Hafashwe abangiza nkana utugabanyamuvuduko n’ abatadufite

1 April 2017. | Umutekano | 6 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • Hafashwe abangiza nkana utugabanyamuvuduko n’ abatadufite

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 31 Werurwe, Polisi y’u Rwanda yerekanye zimwe mu modoka zafatiwe mu gikorwa cyo gufata izitarimo utugabanyamuvuduko, uturimo tutuzuye ndetse n’izirimo utwangijwe nkana mu rwego rwo guca umuco wo kwigomeka ku mategeko.

Muri iki gikorwa cyatangiye guhera ku italiki 24 Werurwe, hamaze gufatwa abashoferi 30 n’imodoka zigera kuri 40, zikaba zirimo izitwara abagenzi ndetse n’izitwara imizigo.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police(CP) George Rumanzi atangaza ko iteka rya Perezida no 25/01 ryo ku wa 25 Gashyantare 2015 riteganya ko imodoka yose itwara abagenzi ku buryo bwa rusange cyangwa itwara imizigo igomba kuba ifite akagabanyamuvuduko kayifasha kutarenza umuvuduko wa 60km mu isaha.

CP Rumanzi agira ati:” Kuva iri teka ryatangira gushyirwa mu bikorwa, imodoka 3369 zihwanye na 37% yonyine nizo zimaze gushyiramo turiya tugabanyamuvuduko bigaragara ko imibare ikiri hasi, byari ngombwa rero ngo hagire igikorwa”

Yakomeje agira ati:” Bimaze kugaragara ko hari abanangiye kudushyira mu modoka zabo, hari abagashyiramo ariko ibikagize kugirango gakore neza bituzuye, hakaba n’abandi bagashyiramo kuzuye ariko bakakangiza nkana ntigakore ibyo kagenewe gukora, aba bose nibo barimo gufatwa bagafunganwa n’imodoka zabo.”

CP Rumanzi akomeza avuga ko , igenzura ry’izi modoka rikorwa n’abapolisi ku mihanda itandukanye kandi ko, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, izi modoka zizakwa icyemezo cy’ubuziranenge( controle technique) ndetse n’icyemezo cy’ubwikorezi(autorisation de transport) gitangwa n’icyo kigo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yashoje agira inama ba nyir’imodoka bataradushyiramo kwihutira kubikora ku neza kandi bagakurikirana ko dukora neza cyangwa ntawe utwangiza; abashinzwe kutugurisha nabo barasabwa gukurikiza ibikubiye mu masezerano bagiranye na RURA ajyanye n’imikoreshereze n’ishyirwa ryatwo mu mudoka; abashoferi bo barasabwa kwirinda kwishora mu byaha byo kutwangiza n’iyo baba babisabwe n’ababayobora ahubwo bagatanga amakuru.

Abagenzi bo barasabwa gufasha Polisi n’izindi nzego bireba kubona amakuru y’abangiza utu twuma ngo bafatwe kugirango gahunda yo kugabanya umuvuduko igerweho.

Emmanuel Katabarwa Asaba , ushinzwe ubwikorezi muri RURA avuga ko habanje kubaho ubukangurambaga buhagije guhera mu kwezi kwa Kamena 2016, ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge(RSB) gishyiraho ibipimo ngenderwaho mu kugena uko utugabanyamuvuduko tugomba kuba tumeze, na RURA itanga ibyangombwa ku bagomba kudutanga.

Yongeyeho ati:”Habayeho umwanya uhagije kandi wo kureba ko utu twuma twujuje ubuziranenge, abagomba kudushyira mu modoka zabo nabo babonye umwanya uhagije , nta rwitwazo kubo bafata ntatwo bafite kuko, habayeho ibiganiro nabo, intara ku ntara; uwashatse kugashyiramo yakabaye yarabikoze.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko, itegeko rishyiraho utugabanyamuvuduko ryagiyeho hagamijwe umutekano rusange , kugirango tugabanye impanuka zo mu muhanda ; niyo mpamvu buri wese agomba gushyigikira gahunda zose ziri muri uwo murongo.

Ibitekerezo
  • MyPassion

    rudomoro
    3 April 2017 - Musubize

    ritco niyicyama sha iri gushakirwa isoko mwe ntimubizi, ahubwo nibirimba izindi ziranafungwa cg zivanwe ahari abakiriya zijugunwe hirya iyo bataba niba mutari munabizi mubimenye

  • MyPassion

    theo
    2 April 2017 - Musubize

    uvuze ukuri amafaranga sugupfa kuyabona basubire mubyuma byabo kandi ritc nayo bay
    ishyiremo.

  • MyPassion

    jok
    2 April 2017 - Musubize

    RURa ishyire speed governor no mu mamidoka ya Rtico. Kuko itabikoze ihame RYA competition mubucuruzi ntiryaba rybahirijwe peee

  • MyPassion

    jok
    2 April 2017 - Musubize

    RURa ishyire speed governor no mu mamidoka ya Rtico. Kuko itabikoze ihame RYA competition mubucuruzi ntiryaba rybahirijwe peee

  • MyPassion

    Iradukunda Jadamas
    2 April 2017 - Musubize

    MWaramutse Yego Nibyo

  • MyPassion

    lg
    1 April 2017 - Musubize

    A BAKWIYE KUBAZWA KO TWUZUYE.NA BADUFUNGAMO SI BANYIRI,MODOKA UKO DUFUNZE URETSE A BABYICA NABYO UBWABYO NTABUZIRANENGE BIFITE KUBURYO BITAPFA UKURIKIJE UKO BISHYIRWAMO INSINGA BARAZICAGAGURA NABYO UBWABYO BYAKWIKURAHO,KUVUGA KO BAFUNGA,IMODOKA NA NYIRAYO NOKUMWAMBURA IBINDI BYANGOMBWA,HASHOBORA KUBAMO,AKARENGANE KUKO NYIRAYO SIWE,UBUFUNGAMO NGO UVUGEKO YASHYIZEMO,IBITUZUYE,CY KO BIKORA NABI,IKINDI ABANTU IYO BAVUGA AMAFRANGA BIBWIRA KO HARAHO BAYATORA,CTTE IBIHUMBI 285,000,BIYUNVISHA KO YAYAKORERA HE NIBINDI ISABWA URETSE KUVUGA NGO ITEGEKO NUKO KANDI NUBUSANZWE NTIZIRUKA IZINDI ZARASHAJE HARI NIZITAYAGURA UYABAZE,YOSE BIRASA,RERO NUBURYO BWO KUZICA,NKO NUKUZICA,IBYEMEZO,BIKWIYE KUJYANA,NUBUSHOBOZI BWABATURAGE

Tanga Igitekerezo