skol
fortebet

Haravugwa umwuka mubi hagati y’impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama

Yanditswe: Wednesday 12, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urutonde rw’impunzi z’Abarundi ziri mu kambi ya Mahama mu Rwanda zishaka guhunguka rukomeje kwiyongera, kuko Radio Ijwi ry’amerika ritangaza ko ubu bamaze kurenga 600.

Sponsored Ad

Hagati aho, bamwe mu biyanditse kuri urwo rutonde bavuga ko umutekano wabo ubangamiwe kubera bagenzi babo bakomeje kubikoma.

Urwo rutonde rukijya hanze rwariho impunzi zirenga 300 zifuza gutahuka zivuye muri iyi kambi ya Mahama irimo abarenga ibihubi 60.

Ikibazo gihari nuko muri iyo nkambi hari umwuka mubi hagati y’abashaka gutaha n’abatarabyiyumvamo, nk’uko amakuru avayo abivuga.

Abatifuza gutaha bakomeje kwibasira ababyifuza bababwira ko bahemutse, abandi na bo bati ni uburenzira bwacu gutaha.

Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko impunzi zirenga 10 zimaze kubahamagara ribabwira ko basagariwe n’abantu aho umwe yavuze ko yakubiswe nijoro.

Umwe yagize ati “Iterabwoba rirakomeje bavuga ko twe twanditse urwo rwandiko twakoze nabi.Umutekano wacu ntabwo umeze neza.Ntitwavuga ngo umeze neza kubera urugomo turi gukoerwa ndetse dufitemo abantu b’ibihangange.”

Abari guhohoterwa basabye ko umutekano wabo wakazwa cyangwa se bakimurirwa ahandi ngo kuko ngo badateze kwisubiraho ku cyemezo cyabo cyo kwifuza gutaha ndetse bavuga ko u Rwanda barushimiye kubwo kubitaho.

Bamwe muri abo bemeza ko ubu umutekano wabo ugeramiwe. Hari kandi n’abandi bavuga ko bashyizwe kuri urwo rutonde batagishijwe inama, cyo kimwe n’abemeza ko mu baruriho hari abitabye Imana.

Ubuyobozi bw’impunzi I Mahama buremeza ko uyu mwuka mubi atari mwiza, bugasaba abafite ubwoba kumenyesha inzego z’umutekano, HCR n’abahagarariye Minisiteri y’impunzi muri iyo nkambi, kugira ngo bacungirwe umutekano.

Muri Tanzaniya na ho impunzi z’Abarundi ziravuga ko zirimo gucyurwa ku nguvu ariyo mpamvu urubyiruko ruhagarariye impunzi ziri muri Tanzaniya, mu Rwanda no muri Uganda bandikiye urwandiko Perezida wa Uganda Yoweri Museveni nk’umuhuza mukuru mu bibazo byatumye bahunga kugira ngo abatabarize.

Umwe muri uru rubyiruko rwandikiye Perezida Museveni witwa Bivuzimana Gentil Plaisir yabwiye Ijwi ry’amerika ati “Twamwandikiye tumwereka kandi twamagana amahano ari gukorerwa benewacu bari mu gihugu cya Tanzania.Twamubwiye ishimutwa rya bamwe na bamwe mu bahungiye muri Tanzania,gufungirwa ubusa,gutotezwa,guterwa ubwoba no gusenyerwaho na Leta mu rwego rwo kubacyura ku ngufu.

Twamubwiye ko ikibazo cyatumye impunzi zihunga u Burundi kitararangira.Twamusabye ko yahagarika iryo totezwa ririmo gukorerwa impunzi z’Abarundi muri Tanzania no kwihutisha ibiganiro hagati y’abarundi ariho hazavugirwa gucyura izi mpunzi ku neza.”

Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku mpunzi,HCR rirahakana ko ntawe ricyura iwabo ku ngufu nkuko umuvugizi wa HCR muri Tanzaniya yabwiye Ijwi ry’Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa