skol
fortebet

Hari amakuru avuga ko Maj Sankara Callixte yafashwe akaba yaranagejejwe i Kigali

Yanditswe: Monday 15, Apr 2019

Sponsored Ad

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere hatangiye gukwirakwiaa amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Maj Nsabimana Callite Sankara yafatiwe mu Birwa bya Comores agahita azanwa mu Rwanda n’indege yihariye yari yavuye mu Rwanda.

Sponsored Ad

Aya makuru avuga ko Maj Sankara yari yarinjiye muri Comore nk’umunya-Eritereya, akaba yafashwe na Polisi mpuzamahanga ahita yoherezwa mu Rwanda. Akaba yarafashwe kuwa gatandatu agezwa mu Rwanda ejo ku cyumweru.

Sankara Callixte yumvikanye ku maradiyo mpuzamahanga yigamba ibitero byaberaga mu nkengero za Nyungwe, Kitabi, Nyabimata na Nyamasheke byagiye bigwamo n’abasivili. Yavugaga ko ari umuvugizi w’umutwe FLN usanzwe ukuriwe na Rusesabagina.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatangarije Umuryango ko aya makuru ntacyo ayaziho ariko yemeza ko nawe yayumvise acicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “ nta makuru mbifiteho (ifatwa rya Sankara), nanjye amakuru nayumvise gutyo”. N’ubwo nta rwego rwa Leta ruremeza itabwa muri yombi rya Sankara, nta n’urwego rurayabeshyuza.

Umuvugizi wa FDRL, ndetse n’uwari ukuriye ibikorwa by’iperereza muri uyu mutwe baherutse gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Kongo, zihita zibohereza mu Rwanda ububakaba baratangiye kuburana ibyaha birimo ibyo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Leta y’u Rwanda yavuze ko aba bayobozi bari bakomeye muri FDRL batanze amakuru menshi, yise "meza".

Ibitekerezo

  • Ngaho niba atafashwe navuge se turebe agaragare kuri youtube,!!!!!ntimugakine n’u Rwanda.IMANA irarugose impande zose

    uyu muginga reka bamuzane ukuntu yirwaga atuka H.S nukuntu bamurokoye yokicwa nintambara nkuko yirwaga ayifuza

    Naseka ngatembagara n’ ibigambo byee!!

    Sha iyombwa iramutse yafashwe najya gusaba misa yogushima Imana Kuko yaramaze gutera iseseme imitima yabenshi. kazi kwiyemera nokwiha amapeti

    hhhhhhhh nabanze aryozwe ibyo yakoze ,,,avuge nabamushuka

    Sha ikigaragara bIshongora Kubarusha imbaraga .noneho ntawazongera kubura umutwe . Ubwo nawe azaburana ngo yaratumwe. Nzaba ndora

    abamaze gutanga comment rwose mbisabire kimwe, Umuntu nagutuka, ntukamwishyure ngo nawe umutuke, kuko ntaho waba utaniye nawe. kandi mumusengere kugirango Imana ihindure umutima we , kuko aribyo Nyagasani ahora atubwiriza. Naho gufatwa kwe bibere isomo abandi nkawe kuko n’ubwo hafatwa Sankara, abandi nkawe ni benshi bakwiye gusengerwa. Intambara yo kubohoza u Rwanda igitangira, abantu bamwe bishimiye urupfu rwa Rwigema, aliko hagobotse abandi ba Rwigema benshi baratubohoza, n’umva dukwiye gusenga tutibagiwe abatwanga kuko nicyo kimenyetso cy’umukristo nyakuri.

    hari indirimbo abarokore bajya baririmba ngo azabazana Yesu azabazana n’abari kure hose Yesu azabazana none rero H.E PAUL KAGAME nawe azabazana tu nababandi bose muzi, erega urwanda rwariyubatse erega sinzi abarwana icyo bashaka ni mugaruke mu rwababyaye erega muhinge mworore, ataribyo muzabona ishyano ndabarahiye, ngaha aho nibereye kazi kanyu niba mutumva ntimunabone birabareba iyo ni inama y’umusaza MG

    Imana ireberera u Rwanda irahari, byaba byo byaba atari ukuri , nemerako yatatiye igihango cy’abamurokoye urupfu. So Imana ulirinda izabadutsindira Kandi uwanga abanyarwanda yabifuriza ikibi. Rwose twarababaye ntanyungu twakuye mubwicanyi. Imana izarwanya abazaturwanya. abaduhiga izabahiga Niko Uwiteka avuga

    ntawarwanya Urwanda ngo arutsinde kirazira kikaziririzwa!! uwo muhimbiri bawukanyage. ubu mu Rwanda turashaka amahoro arambye.

    Uwanga uRwanda n’Abanyarwanda, utabona aho uRwanda rwacu n’Abanyarwanda twavuye naho tugeze Arakagenda Azabone Ishyano!!!!!!!

    Ibyo ni ibihuha, baramufashe ariko bahita bamurekura

    nibazirike uwo musega ibwejagurarye nagakubitwe ninkuba amaraso yamenetse arahagije ahasigaye twubake urwatubyaye twibereye kumwe na H.E wacu

    Nimumwihorere niba ataranafatwa niyo maherezo! Induru n’ubugoryi agira ntibyatuma amara kabiri.

    War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira,kubera ko Imana itubuza kurwana.Intwaro yacu ni Bible.Tuyirwanisha tujya mu nzira tukabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo. Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma uri hafi.

    Umuntu wese wumva uburenganzira bwe bugeramiwe afite uburenganzira busesuye nk’umunyarwanda bwo kubuharanira anyuze mu nzira zose zimushobokeye ndumva nabandi ariko bavugaga mbere ya 1990. Ibyo wanga ko bagukoreraga ntukabikorere abandi. Muri 2018-2019 kumva ko hari umunyarwanda bahagarikiye ku kibuga kindege bamubuza kujya mu gihugu cye ni ipfundo.Sinzi niba kera hari uwo bigeze kubuza kwinjira mu ndege aza i Kigali.

    Uwo muri bannyahe uzayoboka iyishyamba njyewe ntabwo nzamuveba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa