Kigali

Huye: Batatu baburiye umwuka mu kigega cy’ amazi Polisi ihagoboka batarapfa

Amakuru   Yanditwe na: 9 January 2017 Yasuwe: 1826 0

Abantu batatu basigaga irangi mu kigega cy’ amazi giherere mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye babuze umwuka wo guhumeka (oxygene) polisi ibatabara batarapfa.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 9 Mutarama 2017 ahagana mu ma saa tatu. Abahuye n’ ikibazo ni Hakizimana Valens, Hakizimana Alex na Habanabashaka Gérôme bakoreraga Kampani NIE Ltd.

Ubwo bagiraga ikibazo cyo kubura umwuka abaturage bahise babimenyesha polisi , ishami rya polsi rishinzwe gutabara ‘Fire brigade’ rihagera batarashiramo umwuka ribajyana kwa muganga.

Mu kiganiro umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ amajyepfo CIP André Hakizimana yagiranye n’ Umuryango yavuze ko uko ari batatu batabawe bagahita bajyanwa mu bitaro bya kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Butare CHUB ashimangira ko ubuzima bwabo bumeze neza.

CIP Hakizimana yasabye abaturage kujya bihutira gutabaza polisi ku kibazo bahuye nacyo icyo ari cyose aho kibereye aho ariho hose.

Yagize ati “Icyo abaturage bakwiriye kumenya ni uko ikibazo bagira icyo aricyo cyose polisi iba iri tayari kubatabara. Haba mu mazi, haba ku butaka, ni ukuvuga ngo polisi iba ihari kurinda umutekano w’ abantu n’ ibintu byabo aho ariho hose”.

Ikigega cyasigwagamo irangi ni ikigega cy’ amazi cyari kimaze igihe kidakoreshwa, cyasigwagamo irangi mu rwego rwo kugisukura ngo cyongere gishyirwemo amazi bundi bushya. Ni ikigega cyo munsi y’ ubutaka.

Ibitecyerezo

  • Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

Inzindi nkuru

Remera: Yakubiswe na bagenzi be bamugira intere ngo abatwara...

Umusore uri mukigero cy’ imyaka 28 ukora umurimo wo gucuruza m2u yakubiswe...
7 July 2017 Yasuwe: 5887 1

Umukobwa wari uzwi ku izina rya Judith yaguye Nyabugogo mu modoka itwara...

Umukokobwa witwa Judith uri mu kigero cy’ imyaka 20 yaguye mu modoka ya...
6 July 2017 Yasuwe: 14387 20

Rutsiro: Umwarimu arashinjwa kunyereza amata yagenewe abanyeshuri

Umwarimu w’imyaka 42 wigisha ku Kigo cy’amashuri abanza cya Nyabirasi mu...
2 July 2017 Yasuwe: 382 0

Ruhango: Ishuri ryasubijwe mudasobwa 27 zibwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yasubije ikigo cy’Uburezi...
2 July 2017 Yasuwe: 116 0

Kamonyi: Umusore arakekwaho kwica nyina babanaga mu nzu

Umusore w’ imyaka 29 arakekwaho kwica nyina babanaga mu murenge wa Mugina...
26 June 2017 Yasuwe: 1877 1

Rusizi: Abantu bitwaje intwaro barashe abaturage umwe ahasiga ubuzima 8...

Umwe yitabye Imana, abandi 8 barakomereka nyuma y’ uko abantu bataramekana...
20 June 2017 Yasuwe: 3155 4