skol
fortebet

HUYE:Kubwimana yitabye Imana hashize isaha imwe avuye guhabwa amasakaramentu kuri Pasika

Yanditswe: Monday 22, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Nyakwigendera yitabye Imana kuri iki Cyumweru cya Pasika tariki 21 Mata 2019 aguye iwe mu rugo aho yari atuye Mu kagari ka Kimana, Umudugudu w’ Ubwiyunge , Umurenge wa Tumba.

Sponsored Ad

Kubwimana Deogratias yageze iwe avuye kugarukira amasakaramentu(gukomorerwa amasakaramentu) hashize isaha imwe ahita yitaba Imana.

Abo mu muryango wa nyakwigendera n’ abaturanyi be babwiye itangazamakuru ko uyu musaza wari ufite imyaka 69 yari amaze iminsi arwaye. Bongeraho ko kuba yapfuye avuye gukomererwa amasakaramentu ari ikimenyetso cy’ uko ari ‘Intore y’ Imana’.

Nirangire Francine w’ imyaka 41, umukobwa wa Kubwimana wari umurwaje yavuze ko se yari amaze umwaka arwaye , gusa ngo yatangiye kuremba mu mezi ane ashize.

Niragire avuga ko Se yababyaye ari abana bane akabarera neza n’ ubwo yari umukene. Ati ‘Kuba yari amaze ukwezi n’ igice aryamye mu nzu, uyu munsi akaba yagiye mu misa guhabwa amasakaramentu yavayo agahita yitahira ni ikimenyetso cy’ uko ari ‘intore y’ Imana’”

Nsengimana Theotis , murumuna wa nyakwigendera yavuze ko ejo ku wa Gatandatu padiri yari yaje muri uru rugo azanywe no guha Kubwimana isakaramentu rya penetensiya.

Uyu munsi umubyeyi we wabatisimu Majyambere ngo yazanye moto yo kumugeza kuri centrale ya Cyarwa mu misa ya pasika ahabereye umuhango wo kumukomerera amasakaramentu.

Kubwimana yari amaze amezi ane adashobora kugera mu muhimbazo cyangwa mu misa kubera uburwayi.

Majyambere Fideli, Umubyeyi wa batisimu wa Kubwimana, yabwiye UKWEZI ko kuba uwo yabyaye yageze mu rugo agahita apfa ari ikimenyetso cy’ uko ijuru ribaho. Yongeyeho ko yizeye ko ‘Kubwimana yazukanye na Yezu kuri uyu munsi wa Pasika’.

Yagize ati “Uyu musaza nari maze kugeza hano ngasiga muryamishije ku buriri, nyuma yaho inkuru inkangeraho ngo birarangiye, njye mbibona nk’ igitangaza cy’ Imana kubona yabonye uko yiyunga n’ Imana mu marembera ye y’ ubuzima”.
Umuturanyi wa Kubwimana witwa Pelagie Manirakiza yagize ati “Uriya musaza wavuye gukomorerwa amasakaramentu, agahita apfa, uko bisa kose ndatekereza ko yagiye mu ijuru. Mbihuje na pasika, Yezu yapfiriye ibyaha byacu ariko uyu munsi kuri pasika yazutse, uwo musaza ndumva Yezu yazukanye nawe”

Umunsi mukuru wa pasika ni umunsi ukomeye kubakiristu aho baba bibuka urupfu n’ izuka bya Yezu Kirisitu, bafata nk’ uwitanze agapfa kugira ngo bababarirwe ibyaha byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa