skol
fortebet

Gisagara :Umugore aravuga ko umugabo we amukubita akabeshyera inka

Yanditswe: Sunday 15, Oct 2017

Sponsored Ad

Alexia Tuyishimire umaranye imyaka isaga umunani n’umugabo we avuga ko amuhohotera bikabije kugera n’aho aheruka kumukubita agahera mu nzu akamubuza kugira uwo abibwira akajya agenda avuga ko ari inka yamwishe.
Uyu mubyeyi w’abana batatu utuye mu murenge wa Save kagari ka Shyanda umudugudu wa kirehe avuga ko umugabo we witwa Habimana Eugene bamaranye imyaka umunani amuhohotera mu buryo burimo kumukubita, kumubuza kwandikisha abana, kumutwikira imyenda, kumubuza kugera aho abandi bari nko (...)

Sponsored Ad

Alexia Tuyishimire umaranye imyaka isaga umunani n’umugabo we avuga ko amuhohotera bikabije kugera n’aho aheruka kumukubita agahera mu nzu akamubuza kugira uwo abibwira akajya agenda avuga ko ari inka yamwishe.

Uyu mubyeyi w’abana batatu utuye mu murenge wa Save kagari ka Shyanda umudugudu wa kirehe avuga ko umugabo we witwa Habimana Eugene bamaranye imyaka umunani amuhohotera mu buryo burimo kumukubita, kumubuza kwandikisha abana, kumutwikira imyenda, kumubuza kugera aho abandi bari nko mumuganda n’ibindi.

Tuyishimire kugeza ubu uri iwabo aho yahukaniye ngo bamwiteho bamuvuze ibikomere by’inkoni yatewe n’umugabo uheruka kumukubita yaganiriye n’umuryango awutekerereza agahinda ke.

Ati “Nari maze kumenyera ko aza ankubita ngateka nkigira hanze ahitaruye ngo atansanga munzu. Yaje rero ahari kubivumbura kuko ubwo yankubitaga yaraje tutanavuganye ndi munzu ahita akinga antangira ubwo arahondagura avuga ati ndakwica mfungwe arangije ambuza kugira uwo mbibwira ngo nge mvuga ko ari inka yanyishe”

Ibi kandi ngo binagira ingaruka kubana kuko ngo iyo amukubita akenshi usanga batongera kuryama bagatakamba bati babarira mama ariko akababwira ko nabo abakubita nibaguma kuvuga.

Uyu mubyeyi avuga ko yakoze uko ashoboye agakuraho buri kimwe cyose cyatuma bagirana ikibazo ngo arebe ko yakubaka ariko ngo ntibikuraho inkoni we yita amafunguro ye ya buri munsi.

Ati “Tumaze imyaka umunani yose ariko hafi iyo myaka yose sinigeze mbona amahoro. Naretse inzoga mu myaka ine yose ishize ngo ndebe ko wenda nagira amahoro tukubaka ariko ntacyo byamaze.”

Uyu mugore avuga ko umugabo we yamubujije guhahira urugo ngo nta mugore wahahiye urugo, nyamara ngo nyamugabo atajya ahaha.

Ati “Najyaga mbona ntacyo gutekera abana nkamusanga kukabari ngo mwake amafaranga yataha intambara ikarota ngo mba naje kumugenzura, Ibyo nabyo ndabireka nkajya nshaka ibiraka ngakora ngo abana bakunde babeho naba nagize umwaku agasanga tutararya ibiryo akabimena tukaburara n’abana. nabyo biba ikibazo nkajya ndara hanze ngo ntamugore wahahiye urugo.”

Nyamara n’ubwo ngo umugabo amubuza guhahira abana, ngo n’amatungo umugore agerageje gushaka ngo arayagurisha atabizi n’ubutaka butegereye urugo bagahinzemo ibibatunga yagiye abugurisha abo bagiye kugura bamusaba ko umugore ashyira umukono kunyandiko akababwira ko ntawe afite yamwirukananye n’abana umugore akazabyumva bimusanze mu rugo atazi uko byakozwe.

Ati “Niyakiye uduhene abaturanyi ngo nturagire ibyaye izayo azigurishiriza ku kabari nshiduka baza kuzitwara ngize ngo ndabaza bati twaraziguze”

Uyu mugore yavuze ko ubwo yari yararembeye mu nzu yatumye ku mukuru w’ umudugudu witwa Mutungirehe Samweli ntibigire icyo bitanga. Amakuru uyu mugore yaje kumenya ngo ni uko mudugudu yari yarabwiwe na Habimana ko Tuyishimire inka yamwishe.

Tuyishimire avuga ko umugabo we Habimana amubuza kujya aho abandi bari nko mu muganda mu nama n’ahandi. Ngo iyo abirenzeho akajyayo arataha bakabipfa. Tuyishimire avuga ko iyi ari imwe mu mpamvu yatumye ihohoterwa abura uko agaragaza ihohoterwa akorerwa.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save Kimonyo Innocent yabanje gutangariza Umuryango ko iki kibazo atakizi, ahita atangira kugikurikirana amaze kumenya amakuru neza avuga ko yakimenye ndetse ko agiye kugira icyo abikoraho.

Yagize ati “ Twakurikiranye amakuru dusanga koko yarahohotewe ariko arabyihererana ntiyabimenyesha ubuyobozi. Gusa ubu twamwegereye turamuganiriza atanga amakuru ndetse n’umugabo we turamushyikiriza inzego za police akurikiranwe.”

Kimonyo yakomeje avuga ko ubusanzwe bafite umuhigo wo gukurikirana ingo zibana mu makimbirane kuko ari aturukaho ihohoterwa. Ngo izi ngo baraziganiriza gusa bahura n’ imbogamizi zirimo kuba kuba hari abagore bahohoterwa bagakingira ikibaba abagabo babo. Uretse ibi ngo hari n’abatanga amakuru abagabo babo bamara kubafunga imiryango y’abo bagabo igasigara ibatoteza cyangwa abaturanyi bavuga akarengane umugore runaka akorerwa ugasanga umugore arabitambitse agamije gukingira ikibaba umugabo we.

Uyu muyobozi asanga abagore bakwiye kwikuramo iyi mico yo guhishira no kudatanga amakuru bitwaje kubura aho banyura kuko ngo nta mudugudu n’umwe udafite telefone ku buryo bahamagara inzego z’ubuyobozi zikabafasha.

Kugeza ubu mu ngo 29707 zibarurwa muri uyu murenge wa save ingo 39 nizo zibana mu makimbirane ariko zishobora kugabanuka umunsi kumunsi kuko hari gahunda nyinshi zo kuganiriza izi ngo hakaba hari izakwisubira ho izindi zikaba zakwiyongeraho.

Uwiringiyimana Clementine

Ibitekerezo

  • Umuryango murakoze kutugezaho iyi nkuru, ubuyobozi bufashe uyu mubyeyi nta muntu ukwiye guhozwa ku nkeke nuwo yashatse. bakurikirane neza niba iby’ uyu mugabo avugwaho ari ukuri azahanwe bibere n’ abandi urugero.

    ibi biracyabaho kweli

    Mudukurikiranire tumenye itandaro y’ aya makimbirane kuko ntabwo umuntu yapfa guhohotera umugore we bigeze aha. Umuyobozi w’ umudugudsu nawe polisi imufate kuko bisa naho yafatanyije na Eugene guhohotera uyu mugore

    Mana we uyu mugore arambabaje disi, namuhungu kuko yazamumugaza

    POLISI ITE MURI YOMBI IYO NKOZI Y’ IBIBI. KWADUKIRA UMUGORE WASHATSE UGAHONDAGURA . UYU MUGABO NI INYAMASWA. UMUGABO NK’ UYU IMANA IZAMUNDINDE

    Birababaje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa