HUYE: Umunyerondo yishe umugabo amukubise ubuhiri mu mutwe

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 11 September 2018 Yasuwe: 2503

Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa kabiri mu kagari ka Sovu mu murengewa Huye ho mu karere ka Huye,umusore yishe mugenzi we amukubise ubuhiri amumenagura umutwe.Abaturanyi baravuga ko inzoga z’inkorano zitemewe n’urumogi byiganje muri aka gace ari byo biri inyuma y’uru rugomo.Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ,bitewe n’ingaruka mbi bikomeje guteza.

Uyu Usanzwe azwi ku izina rya uwiringiye ukurikiranyweho kwica mugenzi we,abaturage bavuga ko bari basangiye inzoga ahantu mu rugo rw’umuturage,nyuma bagirana amakimbirane bararwana,ibyaje gutuma uwishwe yahise ngo ataha,ariko uyu wamwishe akamukurikira bakongera bakarwana akamwicira imbere y’aho yari acumbitse,akoresheje ubuhiri yamuhondaguye mu mutwe akawumena.

Aba baturage baravugako aka kagari ka Sovu karangwa n’urugomo ruturutse ku gusinda inzoga z’inkorano hamwe n’urumogi,dore ko uyu wakoze ibi ngo nyuma yo gufatwa n’abaturage banamusanganye urumogi mu mufuka.

Uwakoze ibi yahise atabwa muri yombi,ubu akaba ari mu maboko y’ubugenzacyaha.

Umuvugizi w’agateganyo w’uru rwego rw’ubugenzacyaha RIB mu Rwanda MBABAZI Modeste yabwiye TV 1 ko uru rugomo rwaturutse ku biyobyabwenge usanga byiganje mu rubyiruko,anarukangurira kubireka bitewe n’ingaruka mbi biteza.

MBABAZI yongeyeho ko uwakoze ibi ubu afitwe n’uru rwego RIB kugira ngo abazwe kuri ibi byaha akekwaho.
Icyatangaje aba baturage ariko,ngo ni uburyo uyu yari asanzwe ari mu banyerondo b’umwuga ,kandi binasanzwe bizwi ko akoresha ibiyobyabwenge.Aha aba baturage basaba gushyira ubushishozi mu gutoranya abantu nk’aba.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble peerety

    Aya marasi ra?

    1 month ago

Inzindi nkuru

KIGALI:Havumbuwe umuvugabutumwa wari warafungiye abakobwa 2 mu rugo rwe...

Umugabo witwa Dushimimana Theodore wiyita umuvugabutumwa yatawe muri yombi...
18 October 2018 Yasuwe: 3654 0

Nyaruguru: Filime z’ imibonano mpuzabitsina zirimo guteza amakimbirane mu...

Abashakanye bo mu Karere ka Nyaruguru batangaza ko filime z’urukozasoni...
16 October 2018 Yasuwe: 2228 1

Bugesera : Umurwayi wo mu mutwe yishe se umubyara amutemaguye

Mu murenge wa Kamabuye umusaza witwa Munyankumburwa Emmanuel, w’imyaka 66,...
16 October 2018 Yasuwe: 1083 0

Iburengerazuba: Polisi yafashe abakekwaho kunyereza arenga miliyoni 3Frw...

Polisi mu Burengerazuba yakoze umukwabu wo gufata abacuruzi babiri bakomoka...
15 October 2018 Yasuwe: 307 1

Visi Perezida w’ Ishyaka rya Victoire Ingabire yatorotse gereza

Umuyobozi wungirije w’ ishyaka FDU inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda...
8 October 2018 Yasuwe: 6896 2

Bugesera: Ahahoze Intaragahanga hiciwe umuntu akebwe ijosi

Mu murenge wa Kamabuye , umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 utaramenyekana...
4 October 2018 Yasuwe: 1856 1