skol
fortebet

Huye: Umwalimu mu mashuli abanza yafatiwe mu cyuho amaze kwiba itoroshi na telefoni mu nzu y’abandi

Yanditswe: Saturday 23, Dec 2017

Sponsored Ad

Kiwanuka Marc, umwalimu mu ishuli ribanza rya Gishamvu arakewaho kwiba itoroshi ndetse na telefoni byari bicometse mu nzu y’uwitwa Habineza Joseph nyuma y’aho ku mugoroba wo muri iri joro ryakeye uyu mwalimu bamuguye gitumo ari mu nzu y’uyu Habineza Joseph utuye mu Murenge wa Tumba akagali ka Mpare Umudugudu wa Kigarama.
Amakuru dukesha abaturanye na Habineza ni uko mwalimu Kiwanuka ashobora kuba yarageze mu nzu ya Habineza anyuze hejuru y’urugo nyuma bakamugwa gitumo amaze gufata (...)

Sponsored Ad

Kiwanuka Marc, umwalimu mu ishuli ribanza rya Gishamvu arakewaho kwiba itoroshi ndetse na telefoni byari bicometse mu nzu y’uwitwa Habineza Joseph nyuma y’aho ku mugoroba wo muri iri joro ryakeye uyu mwalimu bamuguye gitumo ari mu nzu y’uyu Habineza Joseph utuye mu Murenge wa Tumba akagali ka Mpare Umudugudu wa Kigarama.

Amakuru dukesha abaturanye na Habineza ni uko mwalimu Kiwanuka ashobora kuba yarageze mu nzu ya Habineza anyuze hejuru y’urugo nyuma bakamugwa gitumo amaze gufata itoroshi na telefoni byari bicometse. Banemeza ko yari asanzwe yiba imyaka y’abaturage n’ubwo bavuga ko babuze uko bamugwa gituma nabwo.

Umuryango nturamenya amakuru afatika ku mpamvu zaba zituma uyu Kiwanuka Marc akekwaho ubu bujura, niba ari indwara (kuko nayo ibaho ituma umuntu yiba icyo ahuye nacyo cyose akeka ko cyandaraye) cyangwa se ari ubukene n’umushahara muto abalimu bakunze gutaka ko ari intica ntikize bubimutera.

Hari abiganye na mwalimu Kiwanuka Marc batangarije Umuryango ko ku ishuli yari umunyeshuli utagirana ibibazo n’abandi cyane cyane byo gukorakora utuntu tw’abo no kubiba nk’uko kuri ubu ashinjwa ubujura.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo IP Emmanuel Kayigi n’ Umunyamabanga nshingabikorwa w’Umurenge wa Tumba Migabo Vitar batangarije Umuryango ko nta makuru baramenya kuri iki kibazo.

Ibitekerezo

  • BIRABABAJE IZI NI INGARUKA Z’UBUKENE NONE SE NIBA AHEMBWA 30.000 FRW AKISHUYRA INZU 15.000 RWF AKABA AKENEYE AYO KURYA YAKWISHYURA IKI TELEPHONE.NYAMARA LETA NITABARE UWO NI UFASHWE....

    izo ni ingaruka z’umushahara wa ntawe, wasanga Atari ingeso pe!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa