skol
fortebet

Huye: Umwalimu wa Kaminuza yitabye Imana aguye mu cyobo cy’umusarane

Yanditswe: Sunday 31, Dec 2017

Sponsored Ad

Nyakwigendera Anastase Hakizimana
Ku gicamunsi cyo kuri icyi cyumweru nibwo Hakizimana Anastase wari umwalimu muri Kaminuza yagiye kureba aho icyobo cy’umusarani yacukuzaga iwe kigeze ariko agira ibyago aranyerera agwa muri icyo cyobo ahita yitaba Imana.
Anastase Hakizimana yigishaga isomo ry’ubugenge “phyisics” muri Kaminuza y’u Rwanda. Yari atuye mu Murenge wa Tumba akagali ka Rango B umudugudu wa Urugwiro ari naho yaguye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo IP Emmanuel Kayigi (...)

Sponsored Ad

Nyakwigendera Anastase Hakizimana

Ku gicamunsi cyo kuri icyi cyumweru nibwo Hakizimana Anastase wari umwalimu muri Kaminuza yagiye kureba aho icyobo cy’umusarani yacukuzaga iwe kigeze ariko agira ibyago aranyerera agwa muri icyo cyobo ahita yitaba Imana.

Anastase Hakizimana yigishaga isomo ry’ubugenge “phyisics” muri Kaminuza y’u Rwanda. Yari atuye mu Murenge wa Tumba akagali ka Rango B umudugudu wa Urugwiro ari naho yaguye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo IP Emmanuel Kayigi yatangarije Umuryango ko Hakizimana Anastase yacukuzaga umusarane I Tumba aho yari atuye ukaba wari umaze kugera kuri metero 15 yajya kureba aho ugeze akanyerera akagwamo abanje umutwe.

Yagize ati:” hari ahagana saa cyenda n’igice z’amanywa, abacukuraga bari batashye we ajya kureba uko umeze (umwobo bacukuraga) ari kumwe n’umuplombier (ukora iby’amazi). Urabizi ko n’imvura yiriwe igwa yagize atya aranyerera abanzamo umutwe bamukuramo yamaze gupfa, ubu umurambo wajyanwe kuri CHUB ngo bawupime”.

Vital Migabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba yatangarije Umuryango ko Hakizimana Anastase yari afite imyaka 51 akaba asize umugore n’abana babili.

Vital Migabo avuga ko Anastase yari umugabo witanga cyane kugeze aho akazi yakoraga k’ubwalimu muri Kaminuza yari agafatanyije no kuba akuriye Abunzi mu Kagali ka Rango B yari atuyemo.

Yagize ati:” ubundi biragoye ko umwalimu wa Kaminuza abona umwanya, ariko Anastase yari umuntu witanga cyane, yari akuriye Abunzi mu Kagali”.

Umwe mu bakoranye na Anastase Hakizimana yatangarije Umuryango ko kuri Kaminuza yitangiraga akazi ke kandi yari umuhanga. Avuga ko nta dosiye n’imwe y’ibibazo mu kazi yaba azi Anastase yigeze agaragaramo mu myaka irindwi avuga ko bakoranye.

Imana imuhe iruhuko ridashira!

Ibitekerezo

  • Imana imwakire mubayo nanjye ndamuzi yaranyigishije. Yitondaga kandi yari umuhanga cyane kandi yicishaga bugufi.

    Gahunda y’Imana ntawe uyisubiza inyuma.Imana umuhe iruhuko ridashira.

    Imana imuhe iruhuko ridashira yari umwarimu Uzi ubwenge kd ugira umutima mwiza

    RIP Anastase

    RIP. Kandi umuryango n’inshuti bihangane. Yari umukozi w’intangarugero.

    yooo Imana imwakire mu bayo kandi mboneyeho no kwihanganisha umuryango we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa