skol
fortebet

Huye: Urusamagwe rwarashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo kwinjira mu rugo rw’umuturage

Yanditswe: Friday 11, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Igisamagwe cyateye mu rugo rwo mu Mudugudu w’Agakera mu Kagari ka Rango-A Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, giheza mu nzu abantu umunani barutuyemo.

Sponsored Ad

Icyo gisamagwe bakeka ko cyahageze mu ijoro ryakeye kuko cyabonywe n’umwe mu bana bo muri urwo rugo ahita abimenyesha ababyeyi be barebye batangira gukeka ko ari ingwe.

Bagerageje gutabaza ubuyobozi n’inzego z’umutekano, zihagera ahagana saa saba n’igice kuri uyu wa Gatanu zitangira ibikorwa byo gushakisha iyo nyamaswa aho yihishe mu byuma birunze impande y’uruzitiro.

Umwe mu baheze mu nzu witwa Ndayamaje Alexis yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko inzego z’umutekano zahageze kandi zatangiye kurasa iyo nyamaswa.

Ati “Inzego z’umutekano n’abayobozi bahageze batangiye kurasa ni byo bakirimo ntabwo turayibona neza. Yihishe ahantu mu gipangu harunze ibyuma impande y’urugo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabwiye IGIHE ko basanze ari igisamagwe kandi ko kimaze kwicwa.

Ati “Ni igisamagwe kimaze kwicwa.”

Alexis Ndayambaje,wanatabaje inzego z’umutekano, avuga ko abasirikare barurasiye mu idirishya na we yahoze arureberamo, hanyuma rugasimbuka urugo ruhunga, na bo bakarusanga aho rwaguye bakaruhorahoza.

Esperance Nyiranshuti, umugore wo muri uru rugo rwagaragayemo urusamagwe, ashimira ingabo zabatabaye kuko yari afite ubwoba ko rushobora kubasanga mu nzu rukabica, ndetse rukajya no mu muhanda hamwe no mu isoko rya Rango riri nko muri metero 300 rukica n’abandi bantu.

Inkuru ya IGIHE

Ibitekerezo

  • Basanze ari igihutu cg n’igitutsi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa