skol
fortebet

Iburengerazuba: Polisi yafashe abakekwaho kunyereza arenga miliyoni 3Frw z’imisoro ya caguwa

Yanditswe: Monday 15, Oct 2018

Sponsored Ad

Polisi mu Burengerazuba yakoze umukwabu wo gufata abacuruzi babiri bakomoka mu turere twa Rubavu na Rusizi, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko bombi bakura imyenda n’inkweto bya Caguwa mu gihugu cy’abaturanyi, bakabicuruza mu buryo bwa magendu.

Sponsored Ad

Abafashwe ni umugore w’imyaka 39 wo mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi, Polisi yasanganye amabalo 13 angana n’ibiro 585 by’imyenda ya caguwa. Undi ni umusore w’imyaka 23 wo mu Karere ka Rusizi, yafatanywe ibiro 15 by’inkweto za caguwa.

Aba bakekwa bafafashwe ku matariki ya 13 na 14 Ukwakira 2018.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Innocent Gasasira yavuze ko kugira ngo aba bacuruzi bafatwe, abaturage bamenyejeje inzego za Polisi ko hari abantu bacuruza imyenda ya caguwa mu buryo bwa magendu.

Yagize ati “Abaturage bari bamaze iminsi bafite amakuru ko uriya mudamu acuruza caguwa rwihishwa, twagiye iwe turamusaka, mu nzu ye tuhasanga amabalo 13 y’imyenda ya caguwa.Uriya wundi we yafatiwe muri bariyeri ya mu gitondo kuko twari dufite amakuru ko ari bunyure muri uriya muhanda Kamembe-Bugarama.”

Nk’uko IGIHE cyabitangaje, CIP Gasasira akangurira abaturage gucika ku muco wo kunyereza imisoro ya Leta, kuko umucuruzi udasora aba adindiza igihugu mu iterambere.

Yakomeje ashimira ubufatanye bw’abaturage na Polisi mu kurwanya ibyaha cyane cyane ubucuruzi bwa magendu bukunze kugaragara mu turere two mu ntara y’Uburengerazuba.

Ikigo k’Iguhugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) kivuga ko ku ibalo imwe y’imyenda ya caguwa idasoze, umucuruzi aba anyereje amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 250.

Ni mu gihe ikilo kimwe k’inkweto za caguwa cyo gisora amafaramga arenga ibihumbi 4380Frw.

RRA ivuga ko aba bacuruzi bombi bari banyereje imisoro irenga miliyoni 3 n’ibihumbi 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibicuruzwa byafashwe byashyikirijwe ishami rya Polisi rirwanya ubucuruzi bwa magendu, naho abacuruzi bo bashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha, RIB.

Ibitekerezo

  • Turashimira polisi y’uRwanda imbaraga ishyira mu kurwanya ibyaha. Ntekereza ko leta ireberera twe abanyarwanda ku buryo idashobora gukora ikintu cyatugiraho ingaruka mbi, biryo rero abantu bakora ibinyuranyije n’amategeko ashyirwaho na leta bararye bari menge kuko inzengo zirimo polisi zishinzwe kuyarengera ziri maso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa