’Iby’ ingenzi mu byaranze umutekano wo mu muhanda mu mwaka wa 2016’ - Polisi

10 January 2017. | Umutekano | 2 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • ’Iby’ ingenzi mu byaranze umutekano wo mu muhanda mu mwaka wa 2016’ - Polisi

Impanuka zo mu muhanda zagabanutse ku kigereranyo cya 37%. Iri gabanuka ryatewe n’ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda ; kandi zishyirwa mu bikorwa. Umubare w’imodoka zinjizwa mu gihugu ugenda wiyongera umunsi ku munsi; ibyo bikaba bijyana n’umubare munini w’abiyandikisha mu bizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Imibare ituruka mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) yerekana ko mu myaka itanu ishize imodoka zaguzwe hanze zikazanwa mu gihugu ari 85,223; ni ukuvuga ko buri kwezi hinjizwa nibura izigera ku 1420. Abanyarwanda 132,850 ni bo biyandikishije, ndetse banakora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga mu mwaka wa 2016.

Imodoka 700 zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zashyizwemo utugabanyamuvuduko; naho izirenga ibihumbi 120 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge. Na none kandi imodoka irimo ibikoresho bipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga yagiye mu bice bitandukanye by’igihugu inshuro 15; aho yasuzumye imodoka zigera ku 5600. Mu Kigo cya Polisi y’u Rwanda gisuzuma ubuziranenge bw’imodoka (MIC) giherereye i Remera mu karere ka Gasabo hiyongereye imirongo ibiri ku yari isanzwe yifashishwa kugira ngo serivisi zihatangirwa zirusheho kwihutishwa.

Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda; imodoka zirenga 40 na moto 86 zongewe ku zari zisanzwe zikora ibikorwa byo gukurikirana uko umutekano wo mu muhanda wifashe hirya no hino mu gihugu. Hatangijwe kandi uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bufasha Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda gukurikirana no kugenzura umunsi ku wundi ibikorwa by’abatwaye ibinyabiziga ndetse no guhana abishe amategeko y’umuhanda.

Ubu buryo bwo gukurikirana abica amategeko y’umuhanda bukoresha icyuma cyitwa Hand-Held Terminal (HHT) kizasimbura agatabo karimo impapuro bandikagaho ikosa basanganye utwara ikinyabiziga mu muhanda zizwi nka contravention. Iri Koranabuhanga rije kugabanya umurongo w’abashakaga serivisi zitangwa n’Ikigo kigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga; kandi rizihutisha uburyo bwo gukorera no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Hakoreshejwe ubu buryo bushya, abapolisi ntibashobora guhisha impapuro zerekana ikosa ryabaye mu muhanda ndetse n’uwarikoze. Iki cyuma kizajya kinyuzwamo uruhushya rw’uwakoze ikosa, maze nyirarwo ahite abona ubutumwa bumumenyesha ikosa ndetse n’ihazabu ijyanye na ryo; akaba yayishyura (ihazabu) akeresheje uburyo bw’ikoranabuhanga ry’amabanki cyangwa akoresheje VISA Card.

Abafite ibinyabiziga bashaka ko bikorerwa isuzuma ry’ubuziranenge bazajya biyandikisha bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga rigezweho rya murandasi; hanyuma bohererezwe ubutumwa bubamenyesha igihe imodoka zabo zizasuzumwa.

Iri koranabuhanga rishya rifite kandi uburyo bwitwa Automated Number Plate Recognition (ANPR) butuma ribasha gufotora ibiranga imodoka ku buryo bigaragara niba iyo modoka iri ku rutonde rw’izishakishwa. Ubwo buryo bugaragaza kandi ko iyo modoka idafite ubwishingizi, cyangwa ko itakorewe isuzuma ry’ubuziranenge.

Ibitekerezo
  • MyPassion

    musoni francois
    11 January 2017 - Musubize

    Ibi biratangaje ntago narinzi ko hashobora kuba hari umubare munini gutya w’imodoka winjira mu gihugu buri kwezi. Gusa ibi byerekana iterambere ry’igihugu aho rijyeze. ariko ubwo hari abinyabiziga byinshi gutya n’amakosa akorwa nabyo aziyongera uko byagenda kose ninayo mpamvu jye mbona police itakwicara ngo ituze , hakwiye gushyirwaho gahunda ihamye y’amategeko agenga ibinyabiziga mu mihanda. amahirwe ahari ni uko reta nayo iri kongera ubunini bw’ imihanda.

  • MyPassion

    lg
    11 January 2017 - Musubize

    nibyiza utugabanya umuvuduko kuki Hali modoka wagirango zigira ubudahangarwa,ahubwo ugasanga izo babona,atarizo,kibazo,urugero,umuntu utazi,uko taxi za nyamirambo ziruka ninde!Kandi imyaka,yose,utazi ama,jeep utazi amavatiri ahubwo haboneka izikorera,imizigo 1,abantu benshi,itwara ni3- 2,nizo zituruka,nigute,alizo,bavugwa ngo nta speed gv nta control tech ubona,izindi nka kibazo ndetse umwaka wose;

Tanga Igitekerezo