skol
fortebet

Icyo gihe: Inkotanyi zarogoye ibirori bya Habyalimana byo kwereka amahanga ko yatsinze "Inyenzi"

Yanditswe: Saturday 03, Nov 2018

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo ku italiki ya 3/11/1990 Gen Maj Habyalimana Yuvenal yari yateganyije kwakirira i Gatuna ku mupaka w’u Rwanda n’Ubuganda abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abagize guverinoma n’abandi bakomeye bose. Ibirori byari mu rwego rwo kubereka ko intambara yarwanaga n’Inkotanyi we yitaga "Inyenzi" yayitsinze ndetse yanarangiye.

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo kuri uwo munsi w’ibirori, Jenerali ndetse n’abatumirwa bari bazindutse bitegura babonye ubutumwa bubamenyesha ko za "Nyenzi" bavugaga ko zatsinzwe zaraye ziyakirije amafunguro n’ibinyobwa byari bigenewe abashyitsi ndetse ziri ku mbuga aho ibirori byari bubere zirindiriye agasusuruko!

Iki gihe Inkotanyi zari zimaze kubona Umuyobozi mushya, Maj Paul Kagame zavuye Gatuna zerekeza ibirunga.

Uburyo bwo kurwana bwari buhinduye isura. Intambara yo gufata imisozi yari ihindutse hakurukiyeho iya kinyeshyamba na gicengezi. Ubu buryo bw’Intamabara no kurwana bwashegeshe Inzirabwoba zari zimenyereye ndetse zaranatojwe intambara ya gisirimu irwanwa ishyiramo "ikiruhuko"!

Inkotanyi mu birunga zakomeje kugaba ibitero ariko bisa n’ibidakanganye ariko nanone byangiza isura n’ikizere cy’imbaraga by’Inzirabwoba ku baturage mu kubarindira umutekano n’ibyabo.

Ibintu byaje kuba bibi cyane ubwo taliki 23/Mutarama/1991 Umujyi wa Ruhegeli wafatwaga n’Inkotanyi zikabohoza na Gereza ya Ruhengeli n’abari bayifungiyemo zarangiza zigasubira mu birunga aho zari zaje zituruka.

Gufata umujyi wa Ruhengeli byari nk’agahimano nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yari avuye mu mishyikirano y’Amahoro i N’sele muri Zayire( Repubulika ya Demukarasi ya Kongo y’ubu) yagera i Kigali bamubaza uko yabonye "Inkotanyi" ati:" Ni abantu b’imihirimbiri inzara yishe".

Umujyi wa Ruhengeli wari ikimenyetso gikomeye ku ngoma ya Habyalimana kuko havukaga ibikomerezwa byinshi byari mu butegetsi n’igisilikali. Gufata uyu mujyi rero byongeraga gutuma rubanda ishidikanya ku bushobozi bw’inzirabwoba.

Nyuma y’aho imishyikirano y’amahoro isubukuye nibwo Inkotanyi zafashe agace zitaga "santimeterokare" ngo zibone icyo ziganiriraho. Iki gihe ibirindiro byavuye mu birunga biza ku Mulindi wa Byumba.

Uburyo bwa kinyeshyamba na gicengezi Inkotanyi zaje kubuhindura ubwo zatangizaga urugamba rwo guhagarika jenoside. Zazanye uburyo bw’intambara nabwo bwazonze Inzirabwoba bunatungura benshi benshi bari bamenyereye iby’intambara.

Mu rugamba rwo guhagarika jenoside Inkotanyi zakoresheje uburyo bwo "gutungura uwo muhanganye, kumugota, kumukubita ahababaza no kumusigira akayira ari bunyuremo amaze kubona ko yashegeshwe".

Ibitekerezo

  • Intambara zo muli Afrika hafi ya zose,ni "civil wars".Nukuvuga abanyagihugu birwanira.Reba ibyabaye Burundi,Uganda,RDC,Somalia,Libya,Congo Brazaville,Angola,Rwanda,etc...Birababaje kubona abantu barwana kandi imana imaze kuturema,yaradusabye "gukundana",itubuza kwicana.Abakristu nyakuri,ntabwo bajya barwana cyangwa ngo bicane.Kandi rwose barahari nubwo ari bake cyane.Ibyo bihuye nuko Yesu yasize avuze ko abantu banyura mu nzira ijyana ku buzima bw’iteka ari bake cyane nkuko dusoma muli Matayo 7:13,14.

    Yes uvuze ukuri wowe witwa Rekeraho.Urugero,ntabwo abayehova bajya muli politike cyangwa mu gisirikare.Barangwa no kujya mu nzira bose bakabwiriza ubwami bw’Imana ku isi hose.Nkeka ko abantu babigannye isi yagira amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa