Impanuka ebyiri nizo zabaye muri Tour du Rwanda 2017

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 20 November 2017 Yasuwe: 399

Polisi y’u Rwanda irashima imyitwarire yaranze abakoresha umuhanda by’umwihariko n’abanyarwanda bose muri rusange mu isiganwa ry’amagare Tour du Rwanda ku nshuro yaryo ya cyenda, aho ryarangiye nta mpanuka ikomeye ibayeho.

Umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yagize ati:” Uretse impanuka ebyiri zoroheje zabayereye muri Rubavu no ku Gisozi , aho abanyamagare bagonganye bananiwe gukata ikorosi, ahandi abakoresha umuhanda bubahirije amategeko uko bikwiye kandi borohereje imigendekere myiza y’isiganwa ryose.”

CIP Kabanda yagize kandi ati:” Turashima uko abakoresha umuhanda bitwaye; bitabiriye ari benshi ku mihanda kandi ntawaribangamiye; abakunzi b’umukino w’amagare bubahirije imirongo beretswe batagomba kurenga, abana bakurikiranywe neza n’abakuru cyangwa ababyeyi babo babaga babazanye hafi y’imihanda.”

Umunyarwanda Areruya Joseph wakiniraga iipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo niwe watsinze iri siganwa ryarangiye kuri iki cyumweru, nyuma y’ibilometero 819 bagenze mu gihugu barinzwe na Polisi y’u Rwanda.

Yongeyeho ati:”Turagira inama abanyamaguru, abanyamagare, abamotari ndetse n’abashoferi b’imodoka gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda kandi bakamenya ko umuhanda ari igikorwaremezo rusange kandi gikoreshwa n’abantu batandukanye mu buryo bagenerwa n’amategeko. Abo bantu bakaba bakunda ubuzima bwabo kandi hari abo bafite mu nshingano kandi babakeneyeho byinshi mu buzima bwabo.”

Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda bugeze mu cyumweru cyabwo cya 2, ahazibandwa ku gukangurira abamotari gukumira no kwirinda impanuka.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:”Menya kandi wubahirize amategeko y’umuhanda, urengera ubuzima.”

Umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

CSP Gashagaza uherutse gusezererwa muri polisi y’ u Rwanda yishwe n’ abagizi...

Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko CSP Gashagaza Hubert...
18 September 2018 Yasuwe: 4742 2

Gasabo: Umugabo yatemaguye umugore we aramwica ngo yatinze ku...

Umugabo ukuze wo mu kagari Munini , Umudugudu Rudakabukirwa mu murenge wa...
18 September 2018 Yasuwe: 9458 2

Icyo ubuyobozi bw’ akarere ka Ruhango buvuga ku kibazo cy’ umupolisi ushinjwa...

Ubuyobozi bw’ akarere ka Ruhango ntabwo buvuga rumwe n’ abaturage ku mvano y’...
16 September 2018 Yasuwe: 6379 6

Kicukiro: Hatoraguwe umurambo w’ umugabo wishwe akurwamo amaso

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018, mu gihuru kiri...
13 September 2018 Yasuwe: 3278 4

Kigali: Igiti kinini cyaguye hejuru y’ imodoka Imana ikinga...

Iki giti cyarandutse biturutse ku mvura yaguye mu Mujyi wa Kigali irimo...
12 September 2018 Yasuwe: 1724 0

Rwamagana: Umugabo yitwikiye mu nzu n’ umugore we asiga urwandiko[AMAFOTO]

Umugabo witwa Munyaneza Seth w’imyaka 43 yohereje abana ku ishuri n’umukozi...
12 September 2018 Yasuwe: 10052 3