skol
fortebet

Imvubu yari yarabujije abaturage kuvoma yakuwe mu idamu iratwikwa

Yanditswe: Tuesday 12, Dec 2017

Sponsored Ad

Ingabo z’ u Rwanda na polisi y’ u Rwanda bahuriye mu gikorwa cyo gukiza abaturage imvubu yari yarabazengereje ibabuza kuvoma amazi mu idamu ngo buhire imyaka yabo.
Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Murundi akarere ka Kayonza tariki 10 Ukuboza 2017.
Iyi mvubu yakuwe mu idamu iraraswa ndetse iranatwika. Amakuru UMURYANGO ufite ni uko iki gikorwa cyagenze neza.
Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ iburengerazuba IP Gakwaya Eulade yatangarije UMURYANGO ko hari amadamu menshi arimo (...)

Sponsored Ad

Ingabo z’ u Rwanda na polisi y’ u Rwanda bahuriye mu gikorwa cyo gukiza abaturage imvubu yari yarabazengereje ibabuza kuvoma amazi mu idamu ngo buhire imyaka yabo.

Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Murundi akarere ka Kayonza tariki 10 Ukuboza 2017.

Iyi mvubu yakuwe mu idamu iraraswa ndetse iranatwika. Amakuru UMURYANGO ufite ni uko iki gikorwa cyagenze neza.

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ iburengerazuba IP Gakwaya Eulade yatangarije UMURYANGO ko hari amadamu menshi arimo imvubu, asaba abaturage kuba maso kandi aho babonye imyamaswa ishobora kubagirira nabi bakajya bihutira kumenyesha inzego z’ umutekano.

Yagize ati "Zituruka hirya no hino, kubera ko biriya bidamu byegeranye na pariki ziva muri pariki zikaza , ni amadamu menshi arimo imvubu, ntabwo ari aho honyine...."

IP Gakwaya yavuze ko impamvu imvubu ikuwe mu idamu itwikwa aho kugaburirwa abaturage ari uko hari ubwo inyama zayo zishobora kugira ingaruka ku baturage, ikindi ngo ni uko byaba ari ugushyira mu baturage umuco mubi wo guhiga inyamaswa.

Ati "Izo nyama yego zishobora kuribwa, ariko ntabwo wayiha abaturage kuko ubwayo ishobora kuba ifite indwara, izo nyama ntabwo zemerewe kuribwa keretse babanje bakazisuzuma. Kandi iyo ufashe inyamaswa ugatangira kwica ugaha abaturage uba ubigisha kujya guhiga kandi tugomba kurinda izo nyamaswa kuko ziri mu byiza bitatse igihugu"

IP Gakwaya yatangarije UMURYANGO ko kugeza ubu nta muntu izo mvubu ziragirira nabi, abasaba gukomeza kuba maso no kumenyesha inzego z’ umutekano igihe babonye inyamaswa ishobora kubangamira umutekano wabo.

Ikibazo cy’ imyamaswa ziva muri pariki y’ Akagera zikajya kuvogera umutekano w’abaturage kimaze iminsi. Leta ivuga ko izo nyamaswa zibangamira abaturage ari izasigaye hanze ya pariki ubwo iyi pariki yashyirwagaho uruzitiro. Leta kandi yashyizeho ikigo kihariye gishinzwe gukurikirana ikibazo cy’ abaturage bangirizwa n’ inyamaswa.

Idamu cyangwa ikidamu ni icyobo kinini gifata amazi agakoreshwa mu bikorwa byo kuvomerera imyaka.

Ibitekerezo

  • bari kuyitera urushinge rwo kuyisinziriza bakayiteruza break down ikava mu idamu itishwe ikajyanwa muri parike. nonese ko ari nyinshi mu madamu zose muzazica? Murengere ibidukikije plz.

    Ubu buryo bukoreshwa ntabwo aribwo kandi ntabwo bukwiye. icyari gukorwa ni ukuyisinziriza nyuma ikajyanwa aho igomba kuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa