skol
fortebet

Imvura y’ umuhindo imaze guhitana abantu 20, u Rwanda rumaze guhomba arenga miliyari 6 mu mezi 10

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2017

Sponsored Ad

Minisitiri Debonheur Jeanne d’ arc
Minisiteri y’ imicungire y’ ibiza no gucyura impunzi yatangaje ko kuva muri mu Kanama 2017 ibiza bikomoka ku mvura bimaze guhitana abantu 20 mu gihe abahitanywe nabyo kuva uyu mwaka watangira ari 52.
Minisitiri Debonheur Jeanne d’ arc yavuze ko kuva muri Mutarama 2017 kugeza magingo aya Ibiza bimaze guhitana abagera kuri 52, no gukomeretsa abantu 119.
Ni ikiganiro gitegura icyumweru cyahariwe kugabanya ingaruka zikomoka ku biza.
Phillippe Habinshuti, (...)

Phillippe Habinshuti, umuyobozi w’ ishami rishinzwe ubutabazi n’ ubufasha ku bahuye n’ Ibiza yavuze ko ibyagijwe n’ Ibiza muri kuva muri Mutarama bifite agaciro karenga miliyari esheshatu n’ igice.

Yagize ati “Agaciro k’ ibyangiritse ni miliyari 6 n’ igice, harimo agaciro k’ amazu yasenyutse, agaciro k’ imyaka yangiritse, ikiguzi cy’ ubuvuzi ku bakomeretse bakavuzwa, n’ amashuri yasanwe n’ ibindi”

Habinshuti ati “Kuva mu kwezi kwa munani ababuze ubuzima ni abantu 20, abakomeretse ni 57, amazu yangiritse ni 2425, imyaka yagiritse ni hegitari 1551, amatungo ni 99, ibyumba by’ amashuri ni 107, ibiraro 13 n’ amapoto 45.

Minisiteri y’ imicungire y’ ibiza no gucyura impunzi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukwakira 2017.

Yagize ati “Kuva muri Mutarama 2017 kugeza uyu munsi Ibiza bitandukanye byatwaye ubuzima bw’ abantu 52, inzu z’ ubuyobozi 16, insengero 27, n’ amavuriro 2”

Minisitiri De bonheur yakomeje avuga ko abantu 119 aribo bamaze gukomereka, mu gihe inzu zasenyutse zigera ku 127 naho izangiritse ari 4620.

Minisiteri yatangaje ko abagizweho ingaruka n’ Ibiza bahumurijwe, amazu yabo yangiritse agasanwa, abakomeretse bakavuzwa bigizwe uruhare na Minisiteri ifite imicungire y’ Ibiza mu nshingano.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku biza wizihizwa tariki 13 Ukwakira buri mwaka, u Rwanda rugiye kuwizihiza ku nshuro ya 7. Insanganyamatsiko y’ uyu mwaka iragira iti “iwacu hazira ibiza intego n’ inshingano byacu”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa