skol
fortebet

Abasirikare b’ u Rwanda bari mu butumwa Darfur bambitswe imidari

Yanditswe: Thursday 14, Sep 2017

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa i Darfur muri Sudani bwo kubungabunga amahoro, bashimiwe umuhate n’umurava bagaragaza mu kazi kabo bambikwa imidari y’ishimwe nk’ikimenyetso gishimangira ko ubunyamwuga bwabo bubonywa n’amahanga.
Kuri uyu wa 12 Nzeri uyu mwaka nibwo aba basirikare bambitswe imidari; aba bose babarizwa muri batayo ya 49 (Rwanbatt49) bakaba bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani mu mugi wacyo mukuru Darfur.
Uyu muhango wo kwambikwa (...)

Uyu muhango wo kwambikwa imidari wabereye mu majyaruguru ya Darfur mu gace kazwi nka Kabkabiya.

Mu ijambo rye Maj Gen Fida Hussain Maalik ukuriye abasirikare bose bari mu butumwa bw’amahoro i Darfur wari n’umushyitsi mukuru, yashimye bikomeye ubutwari bw’abasirikare bakomeje kugaragaza.

Ngo yababonyeho ubuhanga n’ubwitange kuva mu Ugushyingo 2016 bakihagera.
Mu magambo ati: " Nagenzuye nitonze ibikorwa bya za batayo zose ziri muri ubu butumwa ariko ntewe ishema no kuvuga ko Rwanbatt49 bakoze akazi kabo neza, babikunze kandi bashikamye mu nziri batangioye."

Maj Gen Fida yanakomeje ku mibanire ihamye yaranze ingabo z’u Rwanda n’abaturage ba Sudani, ngo bisanzuye muri buri gisata cyigize ubuzima aho bagishije abaturage kwita ku buzima, kububakira ibikorwa remezo bitandukanye byose bigamije kuzahura ubuzima bwa muntu.

Aba basirikare bashimiwe kuba barubakiye abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye amashuri yo kwigiramo vuba aha akaba azatahwa.

Maj Gen Fida yashimiye Guverinoma y’u Rwanda uruhare igira mu bikorwa by’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bijyanye no kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Kugeza ubu Rwanda ruri mu bihugu bitanu byohereza ingabo n’abapolisi benshi muri ibi bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Umuyobozi wa Rwanbatt49 Lt Col David Musirikare yashimiye abasirikare bagenzi be imyitwarire myiza n’ubunyamwuga bagaragaje mu kazi bamazemo amezi icumi.

Ati:" Igikorwa cy’uyu munsi ni indi ntambwe mu buzima bwacu nk’ababungabunga umutekano, nishimiye kubabwira ko iyi midali ikwiye kudutera umuhate, bikadufasha kongera imbaraga mu kurinda abaturage no gukora izindi nshingano nkuko bikwiye"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa