skol
fortebet

Ingabo z’ u Rwanda zirizeza abanyarwanda ko abagabye igitero ‘I Nyaruguru bazafatwa’

Yanditswe: Monday 16, Jul 2018

Sponsored Ad

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko abagabye igitero I Nyarugukuru bazamenyekana kaba ari agatsiko kagafatwa.

Sponsored Ad

Umuseke watangaje ko Lt Col Munyengango Innocent abanyamakuru nyuma y’umuhango wo kwampika ipeti rya Ofisiye abagera kuri 180 barangije imyitozo mu Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako mu Bugesera wabaye ku wa Gatanu w’ icyumweru gishize.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Munyengango Innocent, yashimangiye ubu butumwa bwa Perezida Kagame avuga ko ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda ku rugamba buzwi.
Ati “Ubutumwa yaduhaye ari bwo busanzwe bugenga ingabo z’u Rwanda, ni uko tudatozwa gushoza intambara ariko uyishoje ku Rwanda tuzayimurangirizaho, kandi ngira ngo amateka y’u Rwanda niko abitugaragariza.”

Yasubije umunyamakuru wari umubajije niba u Rwanda rwiteguye kurwana n’abagabye ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda, i Nyabimata muri Nyaruguru, ntetse na Muhanga, avuga ko ibyabaye ari ibintu bisanzwe, kandi ngo barabikurikirana ngo bamenye aho bituruka n’icyo bigamije.

Ati “Ibyo ni ibisanzwe nk’uko amabandi aza yitwaje intwaro agakurikiranwa, kandi aho baba baturuka hose n’icyo baba bagamije, icyo twizeza Abanyarwanda ni uko bazamenyekana kandi niba ari n’agatsiko kabifitemo uruhare kazafatwa.”

Ku kuba niba ibyo byabereye mu Majyepfo byakwitwa ‘ibitero shuma’ by’umutwe w’inyashyamba, Lt Col Munyengango Innocent yavuze ko nta kintu kirenze amatangazo yasohowe na Polisi yarenzaho.

Ati “Ibyo sinabigusobanurira nk’uko amatangazo yashyizwe hanze na Polisi agaragaza ko abo bantu bagishakishwa kumenyekana abo ari bo, ibyo nta kindi nakurengerezaho rwose.”

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko ba Ofisiye bato 180 binjiye mu gisirikare ku wa gatanu tariki 13 Nyakanga, bagiye mu nshingano yo kuyobora abasirikare bato hirya no hino, nyuma ngo bazahabwa imyitozo irenze ku y’ibanze bahawe, noneho bazabe bakomereza no mu bundi buyobozi bwo hejuru mu ngabo z’igihugu, RDF.

Ibitekerezo

  • Mon Colonel,nushaka ntuzabitubwire kuko VOA na BBC bamaze kubitubwira. Wibuke ko mu ntambara ya 1990-1994,nibo bonyine batubwizaga ukuri.Buri gihe Radio Rwanda na RTLM batubeshyaga ko “twa tunyenzi baduhumbahumbye”.Tuzi yuko Kayumba afite abarwanyi muli DRC,ahitwa UVIRA,bafatanyije na FDLR.Kuva Uvira ukagera I Nyabimata,unyuze I Burundi,ni Affaire toto.

    Higiro
    Urabona abadutera aribo bo kuvuga ibigwi? ngo kuva ...? None se utekereza ko u Rwanda ari rwo rusinziriye? Ntituribagirwa aho Igihugu cyavuye! Aho kigeze hahora hadukomanga, hatwibutsa gusubiza amaso inyuma...! Tuza rero,dufatanye n’Ingabo zacu dusegasire amahoro,ntawaduhangara!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa