skol
fortebet

Inkengero za Nyungwe ziratekanye n’uwiyita Sankara azafatwa - Polisi

Yanditswe: Wednesday 18, Jul 2018

Sponsored Ad

Polisi y’uRwanda yamaganiye kure amakuru y’uko inkengero z’ishyamba rya Nyungwe nta mutekano urimo kubera ibitero by’umutwe mushya witwaje intwaro urwanya Leta y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Bimwe mu bitangazamakuru bishyigikiye abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bimaze iminsi bitangaza amakuru ko hari umutwe wahagurikiye kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ukaba warinjiriye mu ishyamba rya Nyungwe.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu IGP Emmanuel K. Gasana we ntabifata nk’abantu bateje ikibazo,ahubwo avuga ko ari amabandi yari agambiriye kwiba kandi akizeza ko ikibazo cyayo cyakurikiranywe ku buryo yahunze agasubira aho yari yaturutse.

Yabitangarije mu nama yagiranye n’abatuye mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2018, mu rwego rwo kubahumuriza no kubasaba kuba maso no gutanga amakuru ku nzego z’umutekano.

Yagize ati “Hari amabandi yinjiye mu Rwanda yiba imitungo muri aka gace. Ibi ni ibintu inzego z’umutekano zitakwihanganira. Icyo tubakeneyeho ni ubufatanye bwanyu n’inzego z’umutekano, mugatanga amakuru ku gihe ku bantu mutizeye cyangwa ibikorwa mwaketse.”

Muri iyi nama Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yasabye abayobozi kwegera abaturage, bagafatanya gukaza umutekano, bafasha abaturage gufata iya mbere mu kwicungira umutekano.

Ati “Umutungo munini dufite ni umutekano twishimira twese uyu munshi. Ntabwo tuzihanganira icyo ari cyo cyose cyangwa uwo ari we wese wabangamira umutekano dufite. (Umutekano) ni wo shingiro ry’iterambere dushaka kandi na mwe nk’abaturage mugomba gufata iya mbere mu kuwurinda.”

Abo Bayobozi basabye abaturage kwima amatwi amakuru y’impuha akomeza gukwirakwizwa, ahubwo bagashyira imbaraga mu kazi kabo kuko umutekano w’igihugu urinzwe 100%.

KIGALITODAY yanditse ko umuvugizi wa Polisi ACP Theos Badege we yamaganiye kure iby’umutwe wiyita ko waje kurwanya Leta y’u Rwanda. Yavuze ko uwo mutwe uyobowe n’uwitwa “Sankara” udateze gukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda.

Yanatangaje ko uwo Sankara ari umuturage wahunze ubutabera kandi ubutabera bw’u Rwanda bukomeje gukorana n’ibindi buhugu ngo atabwe muri yombi agezwe imbere y’urukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa