skol
fortebet

Inyeshyamba bivugwa ko ari iza Gen Kayumba Nyamwasa na FDRL zarasiwe muri Kongo, uziyoboye afatwa mpiri [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 27, Jun 2019

Sponsored Ad

Inyeshyamba nyinshi bivugwa ko ari iza RNC ya Kayumba Nyamwasa zarashwe izindi zifatirwa mpiri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’ingabo za Leta ya RDC zizwi nka FARDC.Inyeshyamba zacitse ku icumu zahungiye ahitwa Minembwe.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane nibwo ikinyamakuru Chimpreports cyamenye amakuru ko umwe mu bayobozi ba RNC witwa Habib Mudasru yatawe muri yombi ndetse agiye koherezwa mu Rwanda guhatwa ibibazo.

Ifoto Chimpreports yashyize hanze yagaragaje uyu Col Habib Mudasru yicaye hasi yakomerekejwe ukuguru ndetse hari umurambo wagaragaye bivugwa ko ari uwa Cpt Sibo wari wungirije Kayumba muri RNC gusa iki kinyamakuru cyavuze ko kitabihamya neza.

Abayobozi b’inzego zibanze muri RDC bavuze ko aba basirikare atari aba RNC ahubwo ari ab’umutwe wa FDRL ushinjwa guhungira muri RDC nyuma yo gukora Jenoside mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Amakuru yavuze ko izi nyeshyamba zarashwe ku mugoroba wo kuwa Gatatu,inyeshyamba zimwe ziricwa izindi zirafatwa ndetse hari amafoto yagaragaje zimwe zambitswe amapingu.

Andi makuru avuga ko Colonel Mudasru Habib ariwe wayoboraga ingabo za Gen Kayumba Nyamwasa ziri muri Kongo, uyu akaba yarahoze ari umusirikare muri RPA yafashwe mpiri mu ntambara ikomeye abari muri Kongo bavuga ko yibasiye izi ngabo za Kayumba zari zimaze igihe ziyubaka zinisuganyiriza muri Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru ahari kandi ni uko nawe agiye kuzanwa i Kigali aho ashobora kuburanishwa nk’abandi bahoze muri FDRL na Sankara nabo ubu batangiye kuburanishwa.

Amakuru ava muri Kivu y’Amajyepfo aremeza ko ubukana n’imbaraga by’abasilikali bari kurasa aba Kayumba birenze kure cyane ibisanzwe bizwi ku ngabo za DRC.

Perezida Felix Tchisekedi kuva yasimbura Kabila yahinduye byinshi mu mubano wa Kongo n’u Rwanda.

Perezida Kagame aherutse muri Kongo mu kwezi gushize aho yumvikanye na Perezida Felix Tshisekedi kurwanyiriza hamwe imitwe yitwaje intwaro iri muri Kongo.

Gen Nyamvumba, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ U Rwanda nawe aherutse muri Kongo mu rugendo rwamuhuje n’abayobozi nzego zitandukanye zo mu buyobozi bwa Politiki igisilikali n’iperereza bya Kongo

Kuva ku butegetsi kwa Kabila kwaje gukurikirana n’igenda rya Kikwete muri Tanzaniya ndetse n’irya Zuma muri Afurika y’Epfo, abaperezida bavuzweho gushyigikira FDRL na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Ubuganda bumaze iminsi bufasha abayobozi ba RNC gutambutsa ubutumwa mu binyamakuru bya Leta busaba ibiganiro na Leta ya Kigali, ari nako bakomezaga ibikorwa byo kubaka igisirikali muri Kongo gishobora kugaba ibitero ku Rwanda isaha n’isaha. Ibintu nabyo U Rwanda rushinja Uganda kuba yari ibiri inyuma.

Perezida Kagame, utemera ibiganiro n’abamurwanya uko byaba bisa kose, nawe yagiye yumvikana avuga ko hari umurongo ntarengwa ushobora kugeraho urwanya ubutegetsi bwe. Akunze kuvuga ko iyo uwurenze u Rwanda ruhaguruka rukagira icyo rukora.

Si ubwa mbere muri Kongo harasirwa imitwe irwanya leta y’u Rwanda kandi ikaraswa yari imaze kugera kure yiyubaka n’imyiteguro. Indi mitwe yari yarabashije kugaba ibitero ku Rwanda abavugizi bayo yombi batawe muri yombi mu bihugu barimo bazanwa mu Rwanda ubu bari kuburanishwa.

Abarashe ingabo za Kayumba bazimye amahirwe yo guhungira intambara mu Burundi, igihugu u Rwanda ruvuga ko nacyo gishyigikira ndetse kigakorana n’abashaka gutera u Rwanda cyane cyane FDRL. RNC ikaba yari imaze igihe yarihuje na FDRL mu ntambara yo gutera u Rwanda, ndetse n’ibihugu bibatera inkunga byahora ga bibasaba kunoza ubu bufatanye, Leta y’u Rwanda ikaba yarakomeje gutakambira ibi bihugu cyane cyane Ubuganda n’Uburundi guhagarika ubu bufatanye.





FARDC yarashe inyeshyamba bivugwa ko ari iza Kayumba Nyamwasa na FDRL ifata mpiri uwitwa Habib

Ibitekerezo

  • Aba bo bazashirira mu mashyamba bataramenya ikibakubise!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa