skol
fortebet

Inyeshyamba za NLF zigambye ko arizo zagabye igitero cyishe abantu I Nyaruguru

Yanditswe: Tuesday 17, Jul 2018

Sponsored Ad

Inyeshyamba ziyise National Liberation Force (NLF) ziyobowe na Paul Rusesabagina wavuze yarokoye abantu muri Jenoside Leta y’ u Rwanda ikamuvuguza zigambye ko arizo zagabye igitero mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru.

Sponsored Ad

Mu ijoro rya tariki 19 Kamena 2018 nibwo iki gitero cyahitanye abantu babiri kigakomeretsa 6 cyagabwe.

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko abagabye icyo gitero baturutse I Burundi bakinjirira mu ishyamba rya Nyungwe ari naho ngo banyuze nyuma y’ icyo gitero.

Mu gitero cy’ i Nyaruguru, imodoka ya gitifu w’ umurenge wa Nyabimata yaratwitswe na we akomeretswa bikomeye ubu arimo kwitabwaho n’ abaganga

Callixte Sankara uvuga ko ari umuvugizi w’ inyeshyamba NLF z’ ishyaka Mouvement Rwandaise Pour le Changement Democratique [ MRCD ] mu kiganiro yagiranye na Ijwi ry’ Amerika yavuze ko inyeshyamba zabo arizo zagabye igitero I Nyabimata.

Yagize ati “Ibitero bya Nyaruguru by’ abasirikare bacu bafite intwaro bagiye ku murenge wa Nyabimata ni twebwe twabikoze abantu baraje barahurura, umuyobozi w’ umurenge ari kumwe n’ abantu bafite intwaro baraturasa natwe turabasubiza”

Ibi abivuze mu gihe ku wa Gatanu w’ icyumweru gishize umuvugizi w’ ingabo z’ u Rwanda yatangaje ko abagabye igitero I Nyaruguru bazamenyekana ndetse bagafatwa.

Sankara uvuka mu magepfo y’ u Rwanda akaba ari mu bari kuhagaba ibitero

Callixte Sankara ni Visi-Perezida wa 2 wa MRCD akaba n’Umuvugizi wa nyuma yo kwirukanwa mu ishyaka rya RNC, rya Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’epfo agashinga irye shyaka RRM,arifatanyije na Noble Marara uyobora Inyenyerinews,ariko batamaranye kabiri, Sankara ararishimuta, nyuma yo guhungira I Burundi avuye Uganda, yishyize hamwe n’ishyaka PDR-Ihumure rya Paul Rusesabagina uterwa inkunga na Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimana muganga w’umuherwe ny’iri ibitaro « HOPITAL LAREDO » biba i Texas, uyu nimwene Pasteur Ntakirutimana bakaba aba nya Kibuye nk’ uko byatangajwe na Rushyashya.

Callixte Sankara avuka I Nyanza hakurya ya gereza ya Mpanga, akaba yarize I Butare muri Kaminuza y’u Rwanda. Yaje kwirukanwa kuri Kaminuza muri 2007, kubera amacakuri yashyiraga mu banyeshuri, aribwo yahise ajya gushakisha imibereho muri Afrika y’Epfo, aza guhura na Col.Patrick Karegeya wamwinjije muri RNC, aho apfiriye Sankara aza kunaniranwa na Kayumba Nyamwasa bapfa imisanzu yakuzanywaga mu mpunzi kubera inzara n’ubukene byugarije RNC- ishaje, Sankara yajyanye n’uwitwa Casimir Nkurunziza, ari nawe wabimburiye abandi kwegura muri RNC yo mu karere ka Cape Town, nyuma yaho Twihangane Pacifique Shareef wari ushinzwe ubukangurambaga mu ihuriro RNC mu karere ka western Cape (CAPE TOWN) nawe yaje kwegura.

Paul Rusesabagina wagaragaye muri filime hotel Rwanda nk’ uwarokoye abantu muri Jenoside yakorewe abatutsi

Paul Rusesabagina yatangaje ko yakijije abantu barenga 1000 bari bahungiye muri hotel des milles collines ndetse imiryango mpuzamahanga ibimuhera igihembo gusa bamwe mu bari barahungiye muri iyi hoteli Rusesabagina yayoboraga mu gihe cya Jenoside na Leta y’ u Rwanda bavuga ko ibyo Rusesabagina avuga atari ukuri.

Ingabo z’ u Rwanda zivuga ko izi nyeshyamba zigenda zibwira abaturage ko zizabakura ku ngoyi ya mituelle de sante zikanashakira akazi abanyarwanda batagafite. RDF kandi ivuga ko hari abanyarwanda bakora n’ aba yita abacengezi.

Perezida Kagame mu mpera z’ icyumweru gishize ubwo yahaga ipeti abasore n’ inkumi bagera ku 180 yavuze ko ingabo zidatorezwa gushoza urugamba ariko agaragaza ko ingabo z’ u Rwanda ziteguye kurwana n’ uzazishozaho urugamba ndetse zikarumurangirizaho.

Ibitekerezo

  • Abanyamakuru b’Umuryango.rw n’abandi.... nabagira inama yo kujya mwandika inkuru mukanashyiraho n’ubusesenguzi bw’ababishinzwe kugira ngo mutayobya abaturage dore ko ariyo ntego ya mbere y’abo biyita Abacengezi. Mu by’ukuri, njye nabita amabandi yishakira umugati mu bazungu kuko ntakintu na kimwe bashobora guhungabanyaho u Rwanda. ibyo bakoze cg ibyo bakora ni nk’ibyo undi mugizi wa nabi yakugwa gitumo akagukomeretsa cg akakwica, cg akakwiba ariko nyuma y’igihe runaka akazafatwa!!!!

    SANKARA ni umwe mu bantu batakagombye kumvikana nk’umuntu uteje u Rwanda ikibazo!!!! Icyo ashaka nugukora agatero shuma nka kariya ka Nyaruguru, agahita yereka abo abeshya ko hari icyo ashoboye nyuma bakamwihera urufaranga ngo yongere agatege mu guhungabanya u Rwanda. Igihari nuko nyuma yo kugira icyo abona, azashyira ku mufuka ubundi inzererezi yashoye mu muriro akazo kagashoboka.

    Hababaje ab’imitima yoroshye bashobora gushukwa no kukangaranywa n’aya mahomvu ya SANKARA ndetse n’abo yashuka bakajya kurya akataribwa mu mashyamba ngo bategereje kuzatera u Rwanda!!!

    Harya uwo SANKARA azanye iki kiruta icyo FDLR ifite yo yahereye nyuma ya Genocide ikaba isaziye mu mashyamba ya Congo kandi ari nako buri munsi bavuga ko bazatera u Rwanda??? FDLR ubundi yatangiranye abarwanyi babarirwa mu bihumbi, ariko muzabaze neza abo basigaranye ubu (magana) kandi nabo batahuka buri munsi!!!!!

    Uwo SANKARA rero wohereje abajura mirongo ingahe kwiba i Nyaruguru akabihinduramo igitero, uwo yabuza gusinzira sinzi uko yaba ateye!!!! Ese niba atari abajura kuki atajya gushaka RDF ahubwo akajya kwiba mu birometero mirongo ingahe kure y’ingabo z’u Rwanda????

    Reka nibwirire Abanyarwanda bagenzi banjye, ntacyo SANKARA yakora ubu! Arashaka amaronko gusa! Imihigo irakomeje!!!!

    Abanyamakuru b’Umuryango.rw n’abandi.... nabagira inama yo kujya mwandika inkuru mukanashyiraho n’ubusesenguzi bw’ababishinzwe kugira ngo mutayobya abaturage dore ko ariyo ntego ya mbere y’abo biyita Abacengezi. Mu by’ukuri, njye nabita amabandi yishakira umugati mu bazungu kuko ntakintu na kimwe bashobora guhungabanyaho u Rwanda. ibyo bakoze cg ibyo bakora ni nk’ibyo undi mugizi wa nabi yakugwa gitumo akagukomeretsa cg akakwica, cg akakwiba ariko nyuma y’igihe runaka akazafatwa!!!!

    SANKARA ni umwe mu bantu batakagombye kumvikana nk’umuntu uteje u Rwanda ikibazo!!!! Icyo ashaka nugukora agatero shuma nka kariya ka Nyaruguru, agahita yereka abo abeshya ko hari icyo ashoboye nyuma bakamwihera urufaranga ngo yongere agatege mu guhungabanya u Rwanda. Igihari nuko nyuma yo kugira icyo abona, azashyira ku mufuka ubundi inzererezi yashoye mu muriro akazo kagashoboka.

    Hababaje ab’imitima yoroshye bashobora gushukwa no kukangaranywa n’aya mahomvu ya SANKARA ndetse n’abo yashuka bakajya kurya akataribwa mu mashyamba ngo bategereje kuzatera u Rwanda!!!

    Harya uwo SANKARA azanye iki kiruta icyo FDLR ifite yo yahereye nyuma ya Genocide ikaba isaziye mu mashyamba ya Congo kandi ari nako buri munsi bavuga ko bazatera u Rwanda??? FDLR ubundi yatangiranye abarwanyi babarirwa mu bihumbi, ariko muzabaze neza abo basigaranye ubu (magana) kandi nabo batahuka buri munsi!!!!!

    Uwo SANKARA rero wohereje abajura mirongo ingahe kwiba i Nyaruguru akabihinduramo igitero, uwo yabuza gusinzira sinzi uko yaba ateye!!!! Ese niba atari abajura kuki atajya gushaka RDF ahubwo akajya kwiba mu birometero mirongo ingahe kure y’ingabo z’u Rwanda????

    Reka nibwirire Abanyarwanda bagenzi banjye, ntacyo SANKARA yakora ubu! Arashaka amaronko gusa! Imihigo irakomeje!!!!

    Kuki dutanga ibitekereo byubaka mukanga ko bitambuka ariko abandika ibisenya mukihutira kubitambutsa?????

    Iyo urebye Youtube,usanga Leta ikwiye gushishoza kuli aba barwanyi ba FLN.Ikabiga neza.Kuko mbona bali organized.
    Nta kabuza bafite support hanze,wenda no mu gihugu kuko n’imbere hari abantu barwanya ubutegetsi bicecekeye.Nibyo bita "the enemy within".

    Ndasaba Sankara kureka gukomeza kwica abanyarwanda kubera ko imana itubuza kwica no kurwana.Ndetse muli Matayo 26:52,Yesu yavuze ko ku munsi w’imperuka,azica abantu bose barwana.Ikibabaje nuko muli Afrika usanga ari abenegihugu bica abenegihugu (civil wars).Reba ibyabaye muli Uganda,DRC,Congo,Angola,Burundi,Mali,Somalia,etc...Imana ishaka ko twese dukundana.Ndetse tugakunda n’abanzi bacu nkuko Yesu yavuze muli Matayo 5:44.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa