skol
fortebet

Inyubako yo hejuru yo mu gakiriro ka Gisozi yahiye irakongoka [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 13, Nov 2020

Sponsored Ad

Agakinjiro ka Gisozi ko mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo , munyubako ikorerwamo ubucuruzi yibasiwe n’inkongi ikomeye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ibintu byarimo byose birashya birakongoka.

Sponsored Ad

Iyi nkongi yibasiye inzu ziri mu Gakinjiro ka Gisozi ahazwi nka Duhahirane. Zisanzwe zikorerwamo ubucuruzi ndetse hari n’amatsinda y’abadozi b’imyenda yakoreragamo umunsi ku munsi.

Yafashwe n’inkongi ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo, igice cyayo cyo hejuru cyose kirashya kirakongoka. Ntabwo icyateye iyo nkongi kiramenyekana.

Nyuma y’iminota mike ikirere cyakwiriye umwotsi n’umuriro utangiye kototera izindi nyubako, Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro ryahise rihagera ritabarana ingoga.

Abafite ibikorwa muri iyo nyubako batuye hafi bari basazwe n’agahinda, aho umwe ku wundi yahamagaraga mugenzi we amubwira ibyabaye, bamwe bakabaduka mu buriri biruka bajya kureba ko hari icyo baramira. Gusa umuriro wari mwinshi ku buryo nta hantu na hamwe bashoboraga kunyura ngo nk’abafite ibikorwa mu nyubako zo hasi babikuremo.

Muri Kamena 2019 nabwo aka gakiriro kafashwe n’inkongi mu gice gikorerwamo ubucuruzi n’ubukorikori, yibasira igice cyaho cyo haruguru cyakoreragamo koperative APARWA.

Iyo nkongi bavuga ko yadutse ahagana saa mbili z’umugoroba,kuwa 03 Kamena 2019 yibasira amabutike yacururizwagamo ubuconsho n’ibindi bikoresho birimo matela zikorwamo intebe n’ibindi byo mu rugo bitandukanye.

Mu byahiye icyo gihe, harimo imbaho zirimo n’izihenze zo mu bwoko bwa Ribuyu, amasanduku yo gushyinguramo, amatelefoni, amaradiyo, ibyuma by’abashinwa bita ibiryabarezi, mudasobwa n’ibindi byuma by’umuziki, amarangi n’inzoga z’ubwoko butandukanye zahacururizwaga.

Abari bahari bavuze ko umuriro watangiriye kuri imwe muri butike y’uwitwa Mushimire yari yegereye inkingi y’amashanyarazi na yo yahise ishya, bikekwa ko umuriro waba waturutse ku nsinga z’amashanyarazi, dore ko abacururizamo bari banatashye bagasiga bafunze.


Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa