Inzego z’iperereza za gisirikare mu karere ka EAC ziteraniye i Rubavu

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 13 September 2017 Yasuwe: 371

Abayobozi bakuriye iperereza rya Gisirikare mu bihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba bari kuganira uburyo barushaho gukomeza ubufatanye mu kubumbatira umutekano n’ubusugire bw’ibihugu 6 biwugize. Ni mu nama yabahurije mu karere ka Rubavu igamije gukumira cyane cyane imitwe yitwaza intwaro nka FDLR, Al-Shabaab n’indi ihungabanya umudendezo w’abaturage.

Abayobozi b’inzego z’iperereza rya gisirikare zo mu bihugu bigize Umuryango w’Africa y’Iburasirazuba bari kuganira ku bufatanye mu kubumbatira umutekano n’ubusugire bw’ibihugu 6 biwugize.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka Maj Gen. Jacques Musemakweli yavuze ko umutekano ari inkingi ikomeye kuko aho utari nta mahoro nta n’iterambere byagerwaho, abasaba ubufatanye mu gukumira no kurwanya icyawuhungabanya. Yagize ati, "...akarere gakomeje kubangamirwa n’ibikorwa by’iterabwoba nka Al-shabaab n’indi mitwe yitwaje intwaro nka Fdlr, ADF/NALU ndetse n’indi. Muri iyi nama ni byiza ko mu biganiraho mu gafata ingamba zo kurwanya iyi mitwe ikomeje guhungabanya ubuzima bw’abaturage."

Sudani y’Epfo yitabiriye bwa mbere iyi nama, ngo isanga aya ari amahirwe itakwitesha mu gusangira n’abandi ubunararibonye mu kubungabunga umutekano w’abaturage.

Iyi nama y’abashinzwe iperereza rya gisirikare izamara iminsi 3 iteraniye mu karere ka Rubavu, iy’ubushize yabereye muri Zanzibar.

RBA

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Karongi: Uwari umuzamu w’ububiko bw’ibitabo muri Caritas yasanzwe aho...

Ntakirutimana Samuel w’imyaka 46 wakoraga akazi k’ubuzamu muri Caritas, mu...
17 July 2018 Yasuwe: 1056 0

Inyeshyamba za NLF zigambye ko arizo zagabye igitero cyishe abantu I...

Inyeshyamba ziyise National Liberation Force (NLF) ziyobowe na Paul...
17 July 2018 Yasuwe: 8711 5

Ingabo z’ u Rwanda zirizeza abanyarwanda ko abagabye igitero ‘I Nyaruguru...

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko abagabye igitero I Nyarugukuru...
16 July 2018 Yasuwe: 4953 1

Rulindo: Imirambo ibiri y’ abasore yatoranguwe munsi y’ umuhanda

Abantu bataramenyekana bishe abasore bo mu mirenge ya Masoro na Ntarabana...
15 July 2018 Yasuwe: 2049 0

Muhanga: Ya mabandi yitwaza intwaro amaze gukomeretsa bane mu cyumweru...

Hashize iminsi abaturage bo mu karere ka Gisagara na Nyaruguru bugarijwe n’...
14 July 2018 Yasuwe: 3115 0

‘Witegura intambara ariko udashaka ko iba’ Perezida Kagame

Perezida w’ u Rwanda akaba n’ umugaba w’ ikirenga w’ ingabo z’ u Rwanda...
13 July 2018 Yasuwe: 4357 0