skol
fortebet

Itsinda ry’abayobozi baturutse muri Lesotho basuye ikicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda

Yanditswe: Friday 08, Jun 2018

Sponsored Ad

Itsinda rigizwe n’abayobozi baturutse mu gihugu cya Lesotho basuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, bakaba bagenzwaga no gusangira ubunararibonye n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda bw’uko bashoboye kongera kubaka inzego zabo z’umutekano nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Sponsored Ad

Iryo tsinda ryakiriwe na Maj Gen Ferdinand SAFARI, Umuyobozi mukuru ushinzwe politike n’igenamigambi muri Minisiteri y’ingabo. Gen Safari akaba yarabaganirije uburyo u Rwanda rwashoboye kuvugurura inzego z’umutekano nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Gen Safari yabasobanuriye ko u Rwanda rukora amavugurura y’inzego z’umutekano rwahereye mu gushyiraho Komisiyo ishinzwe gucyura ingabo zavuye ku rugeroro no kuzisubiza mu buzima busanzwe, guhuza ingabo za mbere ya Jenoside n’izari zihagaritse Jenoside zikaba umutwe umwe w’ingabo ariwo Ingabo z’ U Rwanda; gukora amavugurura mu nzego za Gendarmerie na Polisi communale bikaba umutwe wa Polisi y’u Rwanda; kuvugurura inzego z’ubutabera harimo no gushyiraho urwego rwa Gacaca n’urwego rw’ubutabera bundi busanzwe. Gen Safari yababwiye ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zavuguruwe hagamijwe gushaka ibisubizo by’ibibazo by’umwihariko u Rwanda rwari rufite cyane cyane ibibazo byatewe na Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi waje akuriye iryo itsinda ryaturutse muri Lesotho, Bwana MAKHETHA MOTSOARI yashimye ibiganiro byiza kandi birimo inyigisho bagiranye n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, akomeza ashima intambwe nziza u Rwanda rumaze gutera mu byerekeranye no gucunga umutekano. Yaboneyeho umwanya wo kugaragariza ubuyobozi bw’u Rwanda ko Leta y’ubwami bwa Lesotho yifuza kugirana umubano wihariye ugamije guhanahana ubunararibonye mu bijyanye no kwirindira umutekano arinawo nkomoko y’iterambere rigaragara mu Rwanda.

Usibye gusura Minisiteri y’ingabo iryo tsinda kandi rizasura ibigo bitandukanye mu Rwanda harimo, Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo; ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere imiyoborere myiza; Minisiteri y’ubutabera, na Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa