skol
fortebet

‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege avuga ku kibazo cy’ impunzi za Kiziba

Yanditswe: Friday 23, Feb 2018

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iravuga ko ibyabaye kuri uyu wa Kane bigomba gusiga amasomo ko uretse n’impunzi abaturarwanda bose bafite inshingano zo kubaha no gutinya amategeko bitaba ibyo Leta ikayubahisha nk’uko umuvugizi wa Polisi yabibwiye itangazamakuru.
Aganira na Radiyo y’igihugu CP Badege ati: …inshingano yacu twese ni ukubaha amategeko,…iyo umuntu atayubashye Leta imwereka ko habaho no kuyatinyisha ni ukuvuga ko hari n’igihe amategeko yubahirizwa ku ngufu ari nacyo cyakozwe ejo” CP Badege yavuze (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iravuga ko ibyabaye kuri uyu wa Kane bigomba gusiga amasomo ko uretse n’impunzi abaturarwanda bose bafite inshingano zo kubaha no gutinya amategeko bitaba ibyo Leta ikayubahisha nk’uko umuvugizi wa Polisi yabibwiye itangazamakuru.

Aganira na Radiyo y’igihugu CP Badege ati: …inshingano yacu twese ni ukubaha amategeko,…iyo umuntu atayubashye Leta imwereka ko habaho no kuyatinyisha ni ukuvuga ko hari n’igihe amategeko yubahirizwa ku ngufu ari nacyo cyakozwe ejo”
CP Badege yavuze kandi ko by’umwihariko amategeko y’u Rwanda agena ko impunzi ziri mu Rwanda zubahiriza amategeko igihugu kigenderaho kandi ko impunzi zitemerewe kwigaragambya cyangwa kugira uruhare mu myigaragambyo.

Hakoreshejwe imbaraga mu gutatanya abigaragambyaga

Kuri uyu wa Kane habaye ugukozanyaho hagati y’abapolisi n’impunzi zigaragambirizaga ko ibyo kurya zigenerwa byagabanyutse,imyivumbagatanyo yahitanye ubuzima bwa batanu mu mpunzi zimaze imyaka isaga 20 mu nkambi ya Kiziba iri nko ku birometero bisaga 10 uvuye mu mujyi wa Karongi.
Polisi y’u Rwanda iremeza ko ubu ituze n’umutekano byagarutse muri mujyi kuko ngo urujya n’uruza ku biro by’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR byari bigoswe n’impunzi rwongeye kugaruka nkuko Umuvugizi wa Polisi CP Theos Badege yabwiye itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu.

CP Badege yavuze ko 27 barimo impunzi n’abapolisi bakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bitandukanye mu gihugu, mu gihe ngo inzego z’ubuyobozi mu karere ka Karongi n’izifite impunzi mu nshingano ku rwego rw’igihugu ziri kwiga uburyo bwo gushyingura abaguye muri iyi myigaragambyo.

Mu itangazo polisi y’u Rwanda yasohoye kuri uyu wa Gatanu yavuze ko abigaragambyaga bari bitwaje intwaro zirimo ibyuma,ibisongo n’amabuye bashotoye abashinzwe umutekano aba nabo bakabatatanya bakoresheje ibyuka biryana mu maso.

Amakuru aturuka mu baturiye agace kabereyemo imyigagaragambyo avuga ko mu masaha y’umugoroba humvikanye n’urusaku rw’amasasu ariko ntacyo itangazo rya Polisi ribivugaho.

Itangazo ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ryasohoye kuri uyu wa 22 Gashyantare ryasabaga abigaragambya kubahiriza amategeko igihugu kigenderaho,rinasaba inzego z’umutekano kwitwararika gukoresha imbaraga uyu muryango wise iz’umurengera.

Ibitekerezo

  • nyamuneke wa munyamakuru we wagiye ubanza ukamenya neza Rank abayobozi ba Polisi bafite,ubu koko afande badege uramudegaraze umugize CIP?mbega weee gira vuba ukosore nyamuneka

    Birakaze niba bigeze aho kumenamaraso warangiza ukabyigamba. Ubwose birakwiyeko impunzi zabahungiyeho muzirasa mukazica kd arimwe mwagakwiye kuzicungira umutekano?

    Afande se kuyatinyishwa nukurekura amasasu kubantu baje mu mutuzo doreko bakoze ibyo 15 ntakintu nakimwe bangiza maze bagezeku Kibuye niho babonye ibyo byuma bisongoye barwanishije polisi.

    Ariko se koko kuvugango impunzi zananiranye sukubeshya?ibyuka biryana ntibyananirwa gutatanya abantu,police niyemere ko yakoze amakosa ikarasa Ku mpunzi kandi bitemewe.Icyo numva nuko impunzi zabateye umujinya birabarenga bararasa,erega ntibiba byoroshye Uzi ukuntu baba bavuza induru ariko?ahaaaaa.

    Mubacyure basubire iwabo bakure rwaserera aho .

    Biragarara ko police yacu igifite byinshi byo kwiga mu kubungabunga umutekano. Ntabwo wamena amaraso ngo uvugeko warimo ushaka umutekano. Ikindi abavugizi bayo ntibagahore Baba defensive, ni bibi cyane bituma bangwa na rubanda. Nanjye bemera ikosa basabe imbabazi.

    Afande ntamuyobozi uvuga guryo birababaje rwose

    None kutubaha leta ubikwigisha kuyubaha wica, ariko mwabaye mute? Badege wowe uyo urikuza uvugira leta imezegutyo ntasoni bigutera? Ese wumva mushigaje igihe kingana iki kubutegetsi?

    iki gihugu hari ibyo kizabazwa!!! nagirango numusazi wishe ziriya mpunzi none nuyu arabishimangiye!! genda rwanda waragowe,umwobo ujyamwo tuzaba tureba.....

    birababaje one day imana izahora inzigo uwicyisha inkota azicyishwa inkota nawe

    None c wowe kaka Hari uwakubwiye ko dukeneye ko rubanda rudukunda? Imbaraga turazifite we badukunda batadukunda bagomba kudutinya. Uretse nimpunzi n’abanyarwanda bose bumvireho. Urabyumva we!!!

    Ngo abagore nabana bavemo hasigare abagabo nabasore tubereke icyo tubakorera?Ngo igihugu kigendera kumategeko?Hanyuma se kuyagenderaho bivuga ko ntawukwiye kugira uburenganzira bwo kugaragaza ibibazo afite?Nka police yiyamamaza ko ariyumwuga ntiyarikwiye gukora biriya.Abanyamahanga se mama bajye baza kuyigiraho ukuntu irasa impunzi,mbega weee! umva mwarakoze gusa mujye mwibuka ko imbere y’Imana muzabibazwa.

    Iki gihugu kiyobowe nabanyabwoba gusa. Urasa umuntu udafite intwaro kuberiki? Muri 1992 hari umujandarme warasaga gutya?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa