skol
fortebet

Kagame na Museveni bagiranye ibiganiro byihariye ?

Yanditswe: Friday 03, Nov 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Ugushyingo 2017; The New Vision yandikirwa mu gihugu cya Uganda ikaba n’Ikinyamakuru cya Leta, cyasohoye inkuru kuri paji ya mbere ivuga y’uko habayeho ibiganiro hagati ya Perezida Kagame w’u Rwanda na Perezida Yoweli Museveni wa Uganda kandi bitarabayeho.
Iki kinyamakuru kivuga y’uko Kagame na Museveni bagiranye ibiganiro bahuriye i Dubai mu bihugu byiyunze by’abarabu, aho bitabiriye ibiganiro bihuje abakuru b’ibihugu ku bucuruzi Afrika ikorana n’indi migabane (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Ugushyingo 2017; The New Vision yandikirwa mu gihugu cya Uganda ikaba n’Ikinyamakuru cya Leta, cyasohoye inkuru kuri paji ya mbere ivuga y’uko habayeho ibiganiro hagati ya Perezida Kagame w’u Rwanda na Perezida Yoweli Museveni wa Uganda kandi bitarabayeho.

Iki kinyamakuru kivuga y’uko Kagame na Museveni bagiranye ibiganiro bahuriye i Dubai mu bihugu byiyunze by’abarabu, aho bitabiriye ibiganiro bihuje abakuru b’ibihugu ku bucuruzi Afrika ikorana n’indi migabane y’isi.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru muri iri huriro, Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro aho yagarutse ku miyoborere asobanura ko iyo abaturage biyumva mu byo ubuyobozi bubagezaho iyo miyoborere iba inoze.

Ibiro naramakuru by’u Rwanda, KT Press biravuga y’uko kuba The New Vision yaranditse y’uko aba bayobozi baganiriye byavuye ku makuru bahawe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Okello Oryem, wavuze ko Perezida Kagame na Museveni baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.

Nyarama ngo ibyo biganiro ntabyabaheyo nk’uko bitangazwa na bamwe bayobozi bari kumwe na Kagame i Dubai.KT Press ishingira ku kuba ibyo biganiro, amafoto y’abayobozi bombi atarigeze atangazwa mu makuru cyangwa se ngo anyuzwe ku mbuga nkoranyambaga bakoresha nka Twitter cyangwa se ngo amafoto ashyirwe kuri Flickr.

Oryem aracyahamya y’uko Kagame na Museveni baganiriye ariko hakibazwa impamvu amakuru nkayo yabanje kuyanyuza mu kinyamakuru cya Leta.

New Vision yakunze gusaba imbabazi kenshi biturutse ku nkuru batambutsaga nta gihamya, mu cyumweru gishize cyasabye imbabazi biturutse ku nkuru bari banditse bavuga y’uko Umuyobozi w’Igipolisi cya Uganda asigaye afite abasirikare bamurinda.

Kuwa 26 Ukuboza 2016 The New Vision yatunguye benshi ubwo cyasohoraga inkuru mu gishushanyo (Cartoon), kigaragaza Umushumba wa Kiliziya Gatolika asaba imbabazi Guverinoma y’u Rwanda ku ruhare abayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.Nabwo nyuma bisubiyeho basaba imbabazi.

The new Vision yahamije ko Kagame na Museveni baganiriye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa