skol
fortebet

Kamonyi: Abasenyewe baravuga ko barimo kurara mu matongo banyagirwa

Yanditswe: Friday 22, Sep 2017

Sponsored Ad

Abaturage basenyewe amazu yubatswe atubahirije igishushanyo mbonera mu murenge wa Runda, baravuga ko nyuma yo gusenyerwa, barimo kurara mu matongo banyagirwa, bikaba byatumye abana babo barwara umusonga.
Icyumweru kirashize ubuyobozi butangiye gusenya amazu yubatswe muri Runda buryo Leta yita ubw’ akajagari. Ni igikorwa gikomeza gusa abamaze gusenyerwa bavuga ko barara mu matongo, abana babo bataye amashuri, ngo ntibafite uburyo bwo guteka n’ ibindi bibazo binyuranye.
Aba baturage bavuga (...)

Sponsored Ad

Abaturage basenyewe amazu yubatswe atubahirije igishushanyo mbonera mu murenge wa Runda, baravuga ko nyuma yo gusenyerwa, barimo kurara mu matongo banyagirwa, bikaba byatumye abana babo barwara umusonga.

Icyumweru kirashize ubuyobozi butangiye gusenya amazu yubatswe muri Runda buryo Leta yita ubw’ akajagari. Ni igikorwa gikomeza gusa abamaze gusenyerwa bavuga ko barara mu matongo, abana babo bataye amashuri, ngo ntibafite uburyo bwo guteka n’ ibindi bibazo binyuranye.

Aba baturage bavuga bibagoye cyane kuba barimo gusenyerwa amazu mu gihe cy’ imvura bigatuma abana babo barwara umusonga kubera imbeho.

Abaganiriye na Radio one dukesha iyi nkuru baribaza niba ikosa rikwiye gukosozwa irindi.

Umwe yagize ati “ Urabona imvura yose ejo yaguye yaducikiyeho n’ abana bacu hano(mu itongo), ni ukuvuga ngo abana babyutse barwaye umusonga twazindutse tubajyana kwa muganga.”

Uyu mubyeyi w’ umugabo yakomeje avuga ko bafashe abana babo bakajya kubacumbikisha mu baturanyi ikintu yise kubaragiza.

Ati “Twafashe abana bacu tujya kubaragiza mu baturanyi twebwe abagabo tuguma kurara mu matongo yacu”

Umubyeyi w’ umugore yagize ati “Abana se nyine ko ureba badusohoye no mu mvura ntibabagirire impuhwe! Guteka se turatekera he ko n’ amababura bayahiritseho inzu agasenyuka. Ihererezo nyine ni uko tuguma muri iri tongo ryacu none se turimuka tujyahe ko nta handi bari kutwereka tujya”.

Uyu mubyeyi w’ umugore yahise afatwa n’ ikiniga atangira kurira avuga ati “Nta mafaranga dufite yo kongera kujya gukodesha”

Epimaque Rwandenze, Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’ akagari ka Ruyenzi yavuze ko bagiye kureba abadafite ubushobozi bakabakodeshereza ukwezi kumwe cyangwa abiri.

Yagize ati “Izisigara ni az’ abubatse mbere ariko nazo ntabwo zizahaguma kuko ni mu manegeka, bagomba kwimurwa kimwe n’ abandi Banyarwanda bose bave mu maneka”

“Gusa n’ abangaba twasenyeye twari twarabibateguje mbere y’ igihe, cyokora turareba abadafite ubushobozi mu buryo bugaragara. Maze kuvugana n’ ubuyobozi bunkuriye ngo tubashakire aho tuba tubakodeshereje nk’ ukwezi kumwe cyangwa abiri.”

Akomeza avuga ko abasenyewe atari abaturage kavukire ba Kamonyi ati “Ntabwo ari abaturage bacu kavukire , ngo tuvuge ngo twaramwirengagije. Hano mu kagari kacu tujya twubakira abatishoboye. Twakabaye twarababaruye nk’ abaturage badafite aho baba ariko ni abaturage barimo kuva iyo ngiyo za Kigali bakaza guteza akajagari hano.”

Aya mazu arimo gusenywa yiganjemo ayubatswe n’ abaturage baciye ubuyobozi murihumye mu gihe cy’ itora rya Perezida w’ u Rwanda muri Kanama 2017.

Amazu agomba gusenywa yose hamwe ni 17 hatabariwemo ayabaturage kavukire bagomba kwimurwa kuko bakava mu manegeka.

Ibitekerezo

  • ntibaciye, ubuyobozi muri humye, ahubwo ni byabindi bahora bavuga abayobora, inzego zibanze, baturanye nabo bubatse amatora ntiyahumye abayobozi amaso ngo ntabone ko iruhande rwe, hari kubakwa! ! ni ruswa baba babahaye noneho basabye, ko uwemera, ko yayitanze yajjya akurikiranwa ubu ahubwo bazajya bayirya; bazi ko ntawe uzabivuga, ngo atikoraho,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa