skol
fortebet

Kamonyi: Umugabo arashinjwa kwiba amafaranga kuri Konti z’abatanga serivisi za Mobile Money

Yanditswe: Friday 15, Sep 2017

Sponsored Ad

Miruho Isiaka afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, mu karere ka Kamonyi akekwaho kwiba amafaranga kuri Konti z’abatanga serivisi za Mobile Money bakorera muri aka karere.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali yafashwe ku itariki 14 z’uku kwezi afite Irangamuntu y’uwitwa Gasabubu Jean Damascene ibaruweho nimero ya telefone (...)

Sponsored Ad

Miruho Isiaka afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, mu karere ka Kamonyi akekwaho kwiba amafaranga kuri Konti z’abatanga serivisi za Mobile Money bakorera muri aka karere.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali yafashwe ku itariki 14 z’uku kwezi afite Irangamuntu y’uwitwa Gasabubu Jean Damascene ibaruweho nimero ya telefone (Konti) yoherejweho ibihumbi 898 by’amafaranga y’u Rwanda yabikujwe mu buryo bw’ubujura kuri Konti z’abantu batatu batanga izi serivisi zo kubitsa no kuhererezanya amafaranga.

Yavuze ko umwe yibwe ibihumbi 679, undi yibwe 146 ; naho uwa gatatu yibwe ibihumbi 73.

Yagize ati,"Mu minsi ishize aba batatu babuze amafaranga kuri Konti zabo batanga ikirego kuri Polisi; hanyuma ikurikiranye isanga amafaranga bibwe yaroherejwe kuri nimero ya telefone ibaruwe kuri Gasabubu. Polisi yaramushatse kugeza imufashe; hanyuma imusatse imusangana iyo rangamuntu."

IP Kayigi yagarutse ku buryo abakora ubu bujura babigenza agira ati,"Baza nk’abandi baje kwaka serivisi. Kubera ko baba bagenzwa no kwiba bakora uko bashoboye kose bakamenya umubare w’ibanga ukoreshwa n’utanga izo serivisi."

Yakomeje agira ati,"Iyo bamaze kuwumenya babwira uzitanga ko bashaka kubikuza cyangwa kubitsa amafaranga kuri Konti zabo; hanyuma bahabwa telefone ngo bashyiremo umubare wabo w’ibanga bakiba amafaranga kuri Konti z’urimo kubaha serivisi kubera ko baba bamenye umubare w’ibanga ukoreshwa n’utanga serivisi za Mobile Money. Iyo abo bajura bamaze kuyiba bahita bayohereza ku yindi Konti."

Yagiriye inama abatanga izi serivisi agira ati," Umubare w’ibanga ugomba kumenywa gusa na nyirawo. Ni ibanga nyine. Abatanga serivisi za Mobile Money, Tigo Cash na Airtel Money bagomba gukora ibishoboka byose ntihagire uwundi uwumenya; kandi uwibwe akwiriye kubimenyesha Polisi mu maguru mashya."

IP Kayigi yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abandi bakekwaho gufatanya na Miruho gukora iki cyaha.

Ubwambuzi bushukana buhanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • Turashimira police yacu idahwema kurwanya ubujura twatanze ikirego ndi mubibwe none nkuko duhorana icyizere ku bashinzwe umutekano aryozwe ibyacu murakoze

    Turashimira police yacu idahwema kurwanya ubujura twatanze ikirego ndi mubibwe none nkuko duhorana icyizere ku bashinzwe umutekano aryozwe ibyacu murakoze

    Turashimira police yacu idahwema kurwanya ubujura twatanze ikirego ndi mubibwe none nkuko duhorana icyizere ku bashinzwe umutekano aryozwe ibyacu murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa