skol
fortebet

Kamonyi: Umugabo yakubise inkoni umwana utari uwe bimuviramo urupfu

Yanditswe: Friday 23, Nov 2018

Sponsored Ad

Havugiyaremye Theogene wo mu murenge wa mu Murenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Mukinga, Umudugudu wa Mbayaya yatawe muri yombi nyuma yo gukubita Tuyishimire Jean Paul w’imyaka 16 y’amavuko inkoni mu mutwe agapfa.

Sponsored Ad

Tuyishime Jean Paul, akimara gukubitwa inkoni mu mutwe yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, babonye bibarenze bakamwohereza ku bitaro bya Remera Rukoma ariko apfa bakiri mu nzira berekeza kubitaro.

Emmanuel Mbonigaba, Umunyamabanga Nshinywabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga yatangarije Intyoza ko Havugiyaremye yahise atoroka agafatirwa mu murenge wa mugina akaba arinaho afungiye kuri sitasiyo ya RIB.

Mbonigaba yakoranye inama n’ abaturage arabahumuriza kandi abasaba kwirinda kwihanira.

Icyatumye Havugiraremye akubita uyu mwana ngo ni uko yari amwitiranyije n’ uwari umuteye ibuye.

Umurambo wa Tuyishimire Jean Paul, nyuma yo gusuzumwa n’ ibitaro bya Rukoma washyinguwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa